Mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 83 rumaze rushinzwe, guhera tariki 18 Nzeri, Urwunge rw’amashuri rw’indatwa n’inkesha (GSO Butare) rwafunguye imurika ry’igihe cy’icyumweru ku mateka yarwo.
Inyubako zahoze ari iz’ishuri rya gisirikari (ESO) zimu mujyi wa Huye ziri guhindurwamo aho kwigirwa imyuga itandukanye kandi ngo bitarenze Ukwakira uyu mwaka amasomo azaba yatangiye.
Ibizamini bijyanye n’ubumenyingiro byatangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa kabiri tariki 18/09/2012 ngo bifite ireme kandi birasubiza ikibazo cy’abakozi badahagije, n’ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi mu Rwanda; nk’uko Ministeri y’uburezi (MINEDUC) yabitangaje.
Nyuma yuko ikigo ngororamuco cyashyiriweho urubyiruko rw’abahungu kigaragarije umusaruro, hagiye gushingwa ikigo ngorora muco cyagenewe abakobwa. Igororwa rikorerwa abahungu rigomba gukorerwa abakobwa kandi uyu mwaka ukarangira ikigo cyigorora abakobwa kimaze kujyaho; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe.
Abanyeshuli bagera ku 116 basanzwe bakora mu mahoteli n’amaresitora mu mujyi wa Kigali bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa kabiri tariki 11/09/2012 nyuma yo guhabwa amahugurwa ku kwakira neza abakiriya.
Inama y’abaminisitiri yabaye tariki 31/08/2012 yemereye ishuri rikuru rya Kibogora uruhushya rwa burundu rwo gutangiza inyigisho mu byerekeranye n’ubuzima, rikajya ritanga impamyabushobozi z’ikiciro cya mbere cya kaminuza (A1).
Ababyeyi bo mu karere ka Muhanga bagiye gufashwa gushyirirwaho amarerero aciriritse y’abana bato mu rwego rwo kubafasha gukora imirimo yabo ya buri munsi ndetse no guha umutekano abana babo.
Tariki 08 Nzeri buri mwaka isi yose yizihiza umunsi wo kurwanya ubujiji. Mu Rwanda uwo munsi wizihirijwe mu karere ka Rulindo.
Ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’imyuga mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kane tariki 06/09/2012, Minisitiri w’uburezi yavuze ko abantu badakwiye gukomeza gutekereza ko bazabeshwaho n’ubuhinzi gusa, ahubwo bakitabira kwiga imyuga itandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi, Dr Mathias Harebamungu, yemeza ko u Rwanda rumaze kuba ubukombe mu bijyanye n’ireme ry’uburezi, ugeraranyije n’imyaka 18 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y’Uburezi yatangije ikigega gishinzwe guteza imbere udushya mu burezi kiswe “Innovation for Education”, kizafasha abafite imishinga igaragaza ko yongera ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Ecole Secondaire Sainte Trinite riri mu Ruhango, bamaze iminsi ibiri barara hanze ubuyobozi bw’ikigo bwarababujije kujya aho barara, bitewe n’uko baje gutangira ishuri batarishyura.
Kuva kuwa mbere tariki 03/09/2012, ishuri Sonrise ribarizwa mu karere ka Musanze rayatangiye kwirukana abanyeshuri barenga 250 kugira ngo bajye gushaka amafaranga y’ishuri kuko abari basanzwe babishyurira babihagaritse.
Ubwo Minisitiri w’Intebe yafunguraga ku mugaragaro ishami ry’ishuli rikuru ry’abadivantiste rya Kigali (INILAK) riri i Nyanza yatangaje ko amashuli makuru na za kaminuza zo mu Rwanda agiye kujya akorerwa isuzuma kugira ngo harebwe ubuhanga bw’abanyeshuli zishyira ku isoko ry’umurimo.
U Rwanda rumaze kwegukana igihembo cyiswe 2012 Commonwealth Education Good Practice Awards cya Commonwealth gihabwa igihugu gifite ingamba nziza mu guteza imbere uburezi hagati y’ibihugu 54 bigize uwo muryango.
Minisititiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Habumuremyi Pierre Damien, arataha ku mugaragaro ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’abadivantiste rya Kigali, ishami rya Nyanza mu muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012.
Kaminuza yitwa Carnegie Mellon University (CMU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafunguye ishami ryayo rizigisha icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga (Masters in ICT) mu Rwanda.
Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) yaje imbere ho imyanya 249 yose ku rutonde rwa za kaminuza zo ku isi. Yavuye ku mwanya wa 4407 ikajya kuwa 4158 muri za kaminuza 20745.
Abanyeshuri biga mu bigo bya Groupe scolaire ya Masoro, Rukingo na Ntarabana bihererye mu karere ka Rulindo, baravuga ko imyiteguro y’ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange (tronc commun) bayigeze kure.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatanze mudasobwa 10 n’imashini isohora impapuro (printer) mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakanyinya mu murenge wa Gihombo.
Uwase Uhoraningoga Christine bakunze kwita Bigudi, wari usanzwe ukora restora, yasubiye mu ishuri ku myaka 47, kugira ngo agire ubumenyi buhagije mu mwuga w’ubutetsi.
Abanyeshuri bo mu karere ka Gisagara bari mu biruhuko barasabwa kwitwara neza kuko bikunze kubaho ko bajya muri byinshi bagamije kwinezeza, bikabaviramo kugwa mu ngeso mbi zibakururira ibindi bibazo nko gutwara inda zititeguwe, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.
Umuryango utegamiye kuri Leta World Vision wamuritse ku mugaragaro ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro wubatse mu karere ka nyaruguru mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uburezi bw’umwana w’umunyarwanda kandi akiga agamije kwihangira imirimo.
Nyuma y’Igitambo cya Misa yaturiye muri Kiliziya ya Paruwasi Nyamasheke, tariki 08/08/2012, Umushumba wa Kiliziya Diyosezi Gatulika ya Cyangugu, yatashye ishuri ry’inshuke ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Nikola i Nyamasheke.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyageneye mudasobwa 10 zifite umurongo wa Internet Ishuri Rikuru rya GS Rutunga, riherereye mu karere ka Gasabo, mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi w’abasora.
Umukozi mu kigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside (FARG) atangaza ko icyo kigega cyahaye burusu abanyeshuri 4678 barangije amashuri yisumbuye muri 2011.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro (WDA) cyasinye amasezerano yo gutangiza imirimo yo kubaka ikigo kizaba gihagarariye ibindi bigo by’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC).
Bamwe batari barashoboye kubona uko bajya muri kaminuza kubera ingendo zihenze mu karere ka Gatsibo barishimira ko Institut Polytechnique de Byumba (IPB) igiye gushyira ishami ryayo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwatangije gahunda yo kubaka amashuri y’incuke muri buri mudugudu. Uretse kuba ayo mashuri azongerera abana ubumenyi azanagira uruhare mu kubarinda ihohoterwa.
Ikigega cya kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG), kiratangaza ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri bose bifuza gukomeza amashuri n’abari baracikanywe bazafashwa gukomeza amashuri yabo.