Imbuto Foundation irashishikariza abanyeshurikazi bo muri NUR kugendera ku ntego

Umuryango Imbuto Foundation wagendereye abanyeshuri b’abakobwa biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubashishikariza kwiyitaho, kugira intego y’ubuzima ndetse no kurwanya bivuye inyuma ibyababuza kugera ku ntego yabo mu gitaramo bagiranye kuwa gatandatu tariki ya 02/03/2013.

Aganira n’abo bakobwa, Umuyobozi mukuru w’Imbuto Foundation akaba n’Umufasha wa Perezida wa Repubulika madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Mbere yo gutangira igikorwa, ugomba kugira icyerekezo gihamye, ugamije kugera ku ntego kandi ugamije kubibamo wemye mu buzima bwawe bwa buri munsi.”

Madamu Jeannette Kagame atangiza ibiganiro bagiranye n'abanyeshuri. (Foto: Thimoty Kisambira)
Madamu Jeannette Kagame atangiza ibiganiro bagiranye n’abanyeshuri. (Foto: Thimoty Kisambira)

Jeannette Kagame yunzemo agira ati “Nk’umubyeyi uhagarariye ababyeyi banyu batabashije kuba bari hano, ndabibutsa ko n’ubwo imyaka murimo mwibwira ko mwihagije, ntimukwiye gusuzugura icyo umubyeyi ababwiye ndetse mukwiye kujya mubegera kenshi mukabagisha inama kandi mukumva impanuro babaha kuko nta wundi muntu muzagira wabakunda nk’umubyeyi. N’ubwo ingaruka z’imyitarire yanyu ari mwe zibaho, mutwemerere nk’ababyeyi banyu uko turi kose tubaherekeze.”

Aba banyeshurikazi kandi bibukijwe ko bagomba kwikunda, bakibungabunga, bakiteganyiriza ejo hazaza, kandi bakamenya kugira amahame bagenderaho kuko ari yo aba azababashisha kugera aho bashaka. Aha bibukijwe ko abasore n’abagabo bigana atari basaza babo, akaba atari na ba se. Ku bw’ibyo rero bakaba bagomba kwirinda kugwa mu gishuko cyabaviramo gutwara inda batateganyije, kuko iyo bamaze kuzitwara ari bo bahangayika abandi bigaramiye.

Bamwe mu babyeyi baganirije abakobwa biga muri kaminuza ku mugambi mwiza wo gufata icyemezo no kugendera ku ntego. (Foto: Thimoty Kisambira)
Bamwe mu babyeyi baganirije abakobwa biga muri kaminuza ku mugambi mwiza wo gufata icyemezo no kugendera ku ntego. (Foto: Thimoty Kisambira)

Banibukijwe kandi ko ubukene butakagombye kuba urwitwazo rwo kwiyandarika, cyane ko akenshi abacuruza imibiri yabo bataba bashaka amafaranga yo kugura ibitabo cyangwa ibindi bikoresho byo kwiga ; ahubwo ngo baba bashaka amafaranga yo gutuma bagaragara neza nko gukora imisatsi, kwambara imyenda myiza, n’ibindi.

Aba banyeshurikazi kandi bashishikarijwe kumenya kwiyakira, gushakisha ibifite akamaro, ibitagafite bakaba babyihoreye kuko baba bazabibona bamaze kwiteza imbere no kwihesha agaciro, basigaye bashakishwa n’abifuza ko bashingana urugo, atari abashaka kwifashisha umubiri wabo.

Ugirase Sibille ugira bagenzi be inama yo kwiga kandi bakarangiza amashuri batihindanije. Yarangije mu ishuri rikuru rya KHI. (Thimoty Kisambira)
Ugirase Sibille ugira bagenzi be inama yo kwiga kandi bakarangiza amashuri batihindanije. Yarangije mu ishuri rikuru rya KHI. (Thimoty Kisambira)

Ugirase Sibille amaze umwaka umwe gusa arangije muri Kaminuza ya KHI kandi ni naho akora, yahakanye bimwe mubyo abantu bavuga ku myitwarire mibi y’abakobwa. Agira ati: “Abakobwa biga mu wa mbere bajya bitwaza ko ubukene ari bwo bubatera kwicuruza. Ese abahungu bo ntabwo baba bakennye ? Na bo nta buruse bafite. Kuki dutekereza ko ari bo bazaduha amafaranga yo kujya gukoresha imisatsi, kugura ipantalo nziza? Hari abavuga ngo bo bazi kuyashaka cyane. Jya umenya ko iyo umuhungu aguhaye amafaranga yashatse mu ngufu ze, na we ashyira ingufu mu kukwangiza. »

Nyuma y’iri huriro, abanyeshurikazi bari bagenderewe bafashe ibyemezo. Umwe ati “Guhera uyu munsi ngiye kuzajya ngira ingengabihe ngenderaho”, undi ati “Kuva uyu munsi ngiye gutangira kwikunda. Bizamfasha kugira ejo hazaza heza”. Uyu na we ati “Njye nihaye intego yo kutazava muri Kaminuza nk’utarayibayemo”. Naho uyunguyu we ati “Guhera uyu munsi ndumva nshoboye, kandi nzagira inama bagenzi banjye batari aha.”

Umwe mu banyeshuri bafashe icyemezo cyo kutazahusha intego na rimwe. (Foto: Thimoty Kisambira)
Umwe mu banyeshuri bafashe icyemezo cyo kutazahusha intego na rimwe. (Foto: Thimoty Kisambira)

Uretse ibirebana n’abanyeshuri, Imbuto Foundation yasabwe gushyiraho uburyo bwo gufasha ababyeyi kwibuka inshingano zabo zo kurera kuko ngo byagaragaye ko hari abana b’abakobwa bajya kwiga mu mashuri yisumbuye batazi no kwimesera imyenda yabo y’imbere, hakaba hari n’abashaka abagabo ugasanga ntacyo babasha gukora abakozi bo mu rugo badahari.

Umuyobozi w'Imbuto Foundation Jeannette Kagame ayoboye urugamba rwo kugeza abakobwa ku ntego yo kwigiramo icyizere no kwiyubahisha bakazagera ku ntego. (Foto: Thimoty Kisambira)
Umuyobozi w’Imbuto Foundation Jeannette Kagame ayoboye urugamba rwo kugeza abakobwa ku ntego yo kwigiramo icyizere no kwiyubahisha bakazagera ku ntego. (Foto: Thimoty Kisambira)

Uretse Nyakubahwa Jeannette Kagame, ndetse n’Ugirase Sibyille wigisha muri KHI, hari n’abandi babyeyi baganirije aba banyeshuri harimo Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho, Mininisitiri Mukantabana Seraphine uyobora minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Umuyobozi wa Banki nkuru y’u Rwanda wungirije Madamu Monique Nsanzabaganwa, n’abandi.

Ababyeyi, abanyeshuri n'abakuriye Imbuto Foundation mu gitaramo cyo kujya inama no guhigira kugera ku ntego nziza. (Foto: Thimoty Kisambira)
Ababyeyi, abanyeshuri n’abakuriye Imbuto Foundation mu gitaramo cyo kujya inama no guhigira kugera ku ntego nziza. (Foto: Thimoty Kisambira)

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ndashimira byimazeyo Imbuto Foundation kubera ubwitange bwabo mu gufasha abana cyane cyane b’ abakobwa.Nanjye ndi umwe mu bana bafashijwe n, Imbuto Foundation kandi rwose ngeze kure kuko ubu niga mu ishuri ry, itangazamakuru n, itumanaho rikorera muri campus ya Kigali.Ndabashimira cyane kuko uko meze ubu mbikesha Imbuto Foundation.Muzanyaruke natwe mudusure muri Kigali campus,inama zanyu ni ingirakamaro cyane!

MANISHIMWE Marie Solange yanditse ku itariki ya: 15-03-2013  →  Musubize

Ibi biganiro ni byiza, bishobora kugira icyo byahindura mu myumvire wenda. Gusa ko bamazeyo amabara yose y’imipira ubutaha bizagenda bite. Bigomwe se kuyambara rimwe, bakayashyira mu gaciro, nti byaba byiza. I’m sure ko itwara akayabo. Kandi ntibyabuza abantu kumva icyo umubyeyi ababwira.

manu yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

imbuto foundation turayishimiye cyane kubwi nama itanga kurubyiruko cyane cyane urw igitsina gore kuko arirwo ruhura n ibibazo bitandukanye harimo inda z indaro,nizindi ndwari zigaragarira mu kwiyandarika ,rero mwarakoze gusura abanyeshuri bo muri kaminuza y i btr kandi tunabasaba ngo muzagere no muzindi kaminuza kuko naho hakenewe ababyeyi nkawe mukudushishikariza kugira intego mu buzima.murakoze

kiriwonsiya yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

izo nama mwatugiriye nibaza ko zizatugirira akamaro keza nubwo kwicuruza nasanze atari ubukene ahubwo ari ingeso

kezy yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

izo nama wagiriye bashiki bacu zijye zihoraho kugirango hatagira uteshuka kunshingano yiyemeje

kariw yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Uri umubyeyi ubereye abanyarwanda, Tugushimiye ubwitange ugira muguteza imbere umwana w’umukobwa n’abanyarwandakazi muri rusange. IMANA ikomeze kuguhundagazaho imigisha yayo.

joy yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Burya gushima nibyiza bigaragaza uburere twahawe twe abanyarwanda.Madamu Jeannette ntawe utagushima uburyo wita kubari b’urwanda komeza ukorere iyo migisha kandi tukuri inyuma

Hirwa yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Yaradushimishike cyane hano muri kaminuza,akensho tuba tugihuzagurika ariko ubu twahawe icyerekezo n’icyizere, twifuzaga ahubwo ko yafata gahunda ihoraho yo kuganira n’abari muma kaminuza

francine yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

kabisa ico gihugu canyu kirafise indongozi,Jeannette Kagame nawe ntako atagira ngo abakobwa bo mu Rwanda ntibasigare inyuma batere imbere, Africa ikeneye les premieres dames pareilles ibihugu vyacu vyotera imbere cane cane nka hano i wacu i Burundi ibintu vyadogeye

Sonia yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Komereza aho Jeannette, Ufite ubumuntu, kandi gufasha nibyiza , uziturwa ineza. IMBUTO Foundation ni umushinga mwiza

Joe yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Uri umubyeyi mwiza pee, Imbuto Foundation turayishima cyane, kandi uzakomeze utubere umubyeyi mwiza. kandi Na Bwana wawe Nyakubahwa President Kagame, mukora byiza cyane,

Mugabo yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Warakoze cyane mubyeyi wowe wagize igitekerezo cyo gushyiraho Imbuto Foundation. Iyo mbonye mushiki wange aho ageze kubera Imbuto Foundation numva mbuze icyo kwitura madame Jeannette Kagame. Imana izakuduhembere

Esdras K yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka