Burera: Ababyeyi bemeza ko “One Laptop per Child” ari iterambere rikomeye

Ababyeyi bo mu karere ka Burera bafite abana biga mu mashuri abanza batangaza ko gahunda ya One Laptop per Child ari ingira kamaro, kuko ituma abana babo biyungura ubwenge haba mu ikoranabuhanga ndetse no mu bundi bumenyi bwo mu ishuri.

Ababyeyi baganiriye na Kigali Today, bemeza ko bo kera bakiga batigeze babona mudasobwa. Ngo kuba ubu abana babo basigaye bigana mudasobwa, ni iterambere rihambaye nk’uko umwe muri bo witwa Habineza Razaro abisobanura.

Agira ati: “Nanjye narize nubwo narangije umwaka wa gatandatu ubanza ariko ntabwo nayize nyibonye ubu. Kuba abana bacu bari kwigira kuri izi mashini ni iterambere rikomeye”.

Abanyeshuri bo ku kigo cy'amashuri abanza cya Kirambo mu karere ka Burera bari kwigira kuri mudasobwa bahawe.
Abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Kirambo mu karere ka Burera bari kwigira kuri mudasobwa bahawe.

Akomeza avuga ko kubona umwana we ari kwiga ikoranabuhanga akiri muto bimushimisha kuko mbere yari asanzwe yumva ikorababuhanga ari iry’abantu bakomeye cyangwa se ari iryo mu bihugu byateye imbere gusa.

Yongera ho ko izo mudasobwa zihabwa abana biga mu mashuri abanza zitanga umusaruro kuko iyo bazitahanye mu rugo iwabo usanga bafite inyota yo guhora bashakisha amasomo aba azirimo ngo bayige.

Undi mubyeyi twaganiriye witwa Gahamanyi Léopord nawe ahamya ko One Laptop per Child ari iterambere ryiza kuko nyuma y’uko abanyeshuri bigiye ku kibaho bahita bajya gushakisha andi masomo kuri mudasobwa bahawe.

Akomeza abwira ababyeyi gufasha abana babo kugira ngo izo mudasobwa zitangirika bityo ntibabe bakize ikoranabuhanga. Agia ati “Umubyeyi wese agomba gukangurira umwana we kugifata neza (mudasobwa) kuko ni gikoresho k’ingirakamaro”.

Musabwa Eumène, ushinzwe uburezi mu karere ka Burera, avuga ko ibigo icyenda byo mu mirenge itandatu, aribyo byari bisanzwe biri muri gahunda ya One Laptop per Child.

Akomeza avuga ko k’ubufatanye bw’akarere ka Burera na Minisiteri y’uburezi (MINEDUC), mu minsi iri imbere haziyongera ho ibigo 11 byo mu mirenge 11 yari isigaye itari muri iyo gahunda. Yongera ho ko iyo gahunda iri gukwira mu mirenge yose igize akarere ka Burera kuburyo ubu ibigo 20 kuri 87 by’amashuri abanza bimaze kujya muri iyo gahunda.

Mbere bagiraga imbogamizi y’amashanyarazi ya EWSA ariko aho atari yagera, bahashyize amashyanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Ngo iyo ikigo cyageze ho gahunda ya One Laptop per Child, bahugura abarimu bagomba kwigisha abanyeshuri nk’uko Musabwa abisobanura.

Ku bigo biriho iyo gahunda mu karere ka Burera, umunyeshuri atangira gufata mudasobwa ye ageze mu mwaka wa kane. Iyo yimutse ntabwo ayimuka ahubwo asanga indi mu mwaka agiye mo akongera akandika mo izina rye.

Mudasobwa zihabwa abanyeshuri biga mu mashuri abanza, zirimo amaporogaramu atandukanye abafasha mu masomo biga mu ishuri.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka