Nyamasheke: Hatashywe ishuri ry’incuke ryubatswe na Banki y’Abaturage

Ishuri ry’Incuke ry’icyitegererezo ryubatswe na Banki y’Abaturage y’u Rwanda mu nyungu z’abakiriya bayo ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu, tariki 15/02/2013 mu kagari ka Kibogora, umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

Ni ishuri rifite aho abana bigira, aho babika ibikoresho, aho baryama mu gihe bananiwe, ndetse rikagira n’igikoni gitegurirwamo amafunguro ahabwa abo bana baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Ishuri ryubatswe na banki y'abaturage ryatashywe riri mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo.
Ishuri ryubatswe na banki y’abaturage ryatashywe riri mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo.

Iri shuri ryuzuye ritwaye miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda ryitezweho kuzamura ireme ry’uburezi mu karere ka Nyamasheke, haherwa ku bana bato bo mu mashuri y’incuke.

Mu birori byo gutaha iri shuri byaranzwe n’akarasisi k’abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri abanza cya Kibogora, indirimbo zigaragaza ishema ry’Igihugu ndetse n’icyerekezo cyiza abana bo muri aya mashuri barangamiye.

Abana bakoze udukino twashimishije benshi.
Abana bakoze udukino twashimishije benshi.

Umuyobozi wa Komite y’ababyeyi barerera kuri iri shuri ry’incuke yashimiye byimazeyo Banki y’abaturage yabafashije kubaka iri shuri ry’icyitegererezo kuko mbere y’uko ryubakwa, bari bafite inyota y’uko abana bato babo bakwiga muri aya mashuri ariko bakigira mu mashuri adasobanutse.

Umuyobozi w’Imari muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda, Ruhinyura Joseph, yabwiye ababyeyi barerera kuri iri shuri n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke muri rusange ko iri shuri ari inyiturano Banki y’Abaturage y’u Rwanda yahaye abakiriya babo kuko ari bo bagira uruhare kugira ngo yunguke.

Abayobozi, abarezi, ababyeyi n'abana bafashe ifoto y'urwibutso.
Abayobozi, abarezi, ababyeyi n’abana bafashe ifoto y’urwibutso.

Ruhinyura kandi yashimiye Komite y’ababyeyi barerera kuri iri shuri ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke uburyo bwiza bakoresheje inkunga bahawe bakayibyazamo Ishuri ry’icyitegererezo nk’uko bari bagaragaje umushinga waryo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye Banki y’Abaturage y’u Rwanda yatekereje ko mu nyungu ikura mu bakiriya bayo yateza imbere uburezi bw’abana mu karere ka Nyamasheke.

Umuyobozi w'imari muri BPR yashimiye ababyeyi n'abayobozi bo mu karere ka Nyamasheke ko inkunga bayikoresheje neza.
Umuyobozi w’imari muri BPR yashimiye ababyeyi n’abayobozi bo mu karere ka Nyamasheke ko inkunga bayikoresheje neza.

Habyarimana yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi kwishimira iri shuri ry’incuke babonye ariko bakaribyaza umusaruro ukwiriye kugira ngo uburezi bw’abana b’incuke butere imbere kurushaho muri aka karere.

Umushinga wo kubaka iri shuri wose watwaye miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda. Banki y’abaturage yatanze inkunga yo gukora imirimo y’ubwubatsi n’ibikoresho naho Itorero “Methodiste Libre” ritanga ikibanza cy’ahubatswe iri shuri.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka