631 bahawe impamyabumenyi za Kaminuza muri INILAK

Ku nshuro ya gatanu kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti INILAK yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 631 bayirangijemo amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, ibirori byabereye i Kigali uyu munsi tariki ya 28/02/2013.

Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri aba banyeshuri 631 barangije mu mashami y’Icungamutungo, Iterambere ry’icyaro, Amategeko, Ibaruramutungo n’iryo Gushaka amasoko yigishwa muri INILAK, hashimangiwe uruhare INILAK ifite mu iterambere ry’igihugu nk’ikigo gitanga ubumenyi, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wayo, Dr. Jean Ngamije.

Umwe mu banyeshuri bakoze neza kurusha abandi mu manota ahabwa ishimwe n'umuyobozi mukuru wa kaminuza ya ULK nawe witabiriye ibirori.
Umwe mu banyeshuri bakoze neza kurusha abandi mu manota ahabwa ishimwe n’umuyobozi mukuru wa kaminuza ya ULK nawe witabiriye ibirori.

Dr Ngamije uyobora INILAK yavuze ko abanyeshuri baharangije bategerejwe hanze mu muryango Nyarwanda, abasaba kuzitwara neza no kugaragaza ko bahawe ubumenyi n’uburere, bahindura imyumvire banafasha abo basanze.

Yagize ati: “Uruhare INILAK ifite mu iterambere ruzakomeza kwiyongera. Nkanasaba abanyeshuri murangije kwiyubahisha aho muri hose, ku buryo abaturanyi bose bazajya baza babasanga”.

Uhagarariye abanyeshuri basoje amasomo we yavuze ko bagiye gufasha u Rwanda mu kwigira no kurufasha gutera imbere mu bukungu, akangurira bagenzi be gukoresha ubwenge bwabo bakiteza imbere aho kwiyandarika mu biyobyabwenge n’inzoga ndetse n’ibindi bitabagirira akamaro byose.

Umunyeshuri uhagarariye abasoje amasomo avuga ijambo ryishimwe.
Umunyeshuri uhagarariye abasoje amasomo avuga ijambo ryishimwe.

Eurasme Rwandamiza wari uhagarariye Minisitiri w’Uburezi nawe yatangaje ko politiki ya Leta igamije kubaka ubukungu bushingiye ku Banyarwanda bafite ubumenyi bw’ibanze burimo no kwihangira imirimo. Bwana Rwandamiza yavuze ko amashuri yose uhereye ku y’incuke ukageza kuri za kaminuza, agomba guharanira gutanga ubumenyi bufite ireme.

INILAK yafunguye imiryango mu 1997, ifite irindi shami ryayo mu ntara y’Amajypfo mu karere ka Nyanza. Ubu INILAK itanga amasomo no mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza bita Master’s cyangwa Maitrise, ikanatanga ubumenyi bw’igihe gito mu mashuri y’imyuga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka