ICK ijyiye kubaka umuturirwa

Nyuma y’uko benshi mu bajyenda cyangwa bakiga mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bagaye cyane inyubako z’iri shuri, ubuyobozi bwaryo bwamuritse igishushanyo mbonera cy’inyubako nshya igezweho bajyiye kubaka.

Igishushanyo mbonera cy'inyubako nshya ya ICK.
Igishushanyo mbonera cy’inyubako nshya ya ICK.

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi iri shuri rimaze rishinzwe, tariki 17/03/2013, nibwo minisitiri w’uburezi Vicent Biruta n’umushumba Gatolika wa diyoseze ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege, bashyizeho ibuye ry’ifatizo ku hazubakwa iri gorofa.

Iri gorofa rijyiye kubakwa rikazaba rifite amagorofa atanu, rizaba ririmo amashuri n’amabiro bya rino shuri.

Musenyeri Mbonyintege yatangaje ko iri shuri ryubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bafashe igihugu kwiyubaka no kuzamura Abanyarwanda bari barahuye n’ibibazo byinshi by’ingume.

Dr. Vincent Biruta Minisitiri w'uburezi ashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa inyubako nshya ya ICK.
Dr. Vincent Biruta Minisitiri w’uburezi ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako nshya ya ICK.

Minisiri Biruta yasabye abarangiza muri iri shuri ko bajya bagaragaza umuhate wo kugira uruhare mu kuzamura igihugu cyabo.

Kugeza ubu, abarenga 800 bamaze kuhavana impamyabumenyi ya Kaminuza mu mashami atatu ahaboneka nk’ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho, ishami ry’Imbonezamubano, Icungamari n’Ubukungu ndetse n’ishami ry’Iterambere.

Mu busanzwe ishuri rikuru ICK rifite inyubako zigawa na benshi nk’ishuri rikuru kuko bavuga ko ritajyanye n’igihe u Rwanda rugezemo.

Aha bamwe bakaba bavuga ko bigoye kumva ko iri shuri ryaba ritanga uburezi bufite ireme kubera ahantu rikorere uburyo hameze.

Musenyeri Smaragde uyobora Diyoseze ya Kabgayi, Minisitiri w'uburezi, Dr Vincent Biruta n'umuyobozi w'akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku.
Musenyeri Smaragde uyobora Diyoseze ya Kabgayi, Minisitiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku.

Uwitwa Kanyange, umwe mubo twaganiriye nawe asanga kuba inyubako z’iri shuri zitajyanye n’igihe cyane ko nta n’umuturirwa n’umwe urimo bishobora kuriha isura itari nziza.

Ati: “iyo ugeze muri ICK ntiwamenya ko ari kaminuza, n’abahiga sinkeka ko iyo bahinjiye bumva biga muri kaminuza yagirango ni secondaire”.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

byiza cyane

ndungutse yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

nukuri nibyiza ko ick igiye kubaka ishuri rigezweho courage kbs turabashigikiye

ndungutse yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

ICK ibaye ubukombe. Urifuza se kwiga muri ICK? Reba www.uck.ac.rw/admission

THag yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Wabonye ukuntu umusaza Rwigamba aba abaseka abantu bagiye kubaka inzu y’ikibiriti!

karaha yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

Ko mbona bagiye kubaka akazu gato wagira ngo ni akabari cyangwa iduka! Babuze cash se ra? Hoya rwose iri shuri ryagombye kubaka inzu igezweho nini ihesha ishema aho iri naho iyi yo nanjye nayubaka!!

karaha yanditse ku itariki ya: 19-03-2013  →  Musubize

ICK ijyiye..., Nyuma y’uko benshi mu bajyenda..., igishushanyo mbonera cy’inyubako nshya igezweho bajyiye kubaka...

Harimo ikibazo cy’imyandikire y’ikinyarwanda

Abdul yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka