Abanyarwanda baba muri Australia bubakiye ibigega by’amazi ishuri ry’i Gisagara

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Australia bamaze kuzuriza ishuri ribanza rya Linangwe ibigega 4 bifata bikanabikwamo amazi azajya akoreshwa mu mirimo y’isuku n’iy’ubuhinzi kuri iryo shuri riherereye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara.

Ibi bigega byatashywe ku mugaragaro tariki ya 25/02/2013 ngo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 n’ibihumbi 500 nk’uko bitangazwa na Aloys Rubasha, Umunyarwanda uba mu gihugu cya Australia akaba n’umwe mu Banyarwanda batangije umuryango ROAR (Rwanda Orphans Assistance Response) unyuzwamo imisanzu yubatse ibyo bigega.

Kimwe mu bigega 4 byubakiwe ishuri rya Linangwe.
Kimwe mu bigega 4 byubakiwe ishuri rya Linangwe.

Uyu muryango ROAR washinzwe mu 2005 biturutse ku gitekerezo cy’Umunyarwandakazi Liliane Nyamwasa uba muri Australia, ariko akaba yarize kuri iryo shuri.

Icyo gihe ngo yasuye iryo shuri yizeho atahana igitecyerezo cyo kwegera Abanyarwanda babana mu gihugu cya Austraria, biyemeza gufasha icyo kigo cy’amashuri ya Linangwe.

Ubu bufatanye nibwo bwaje kuvamo umuryango ROAR ngo usanzwe unatera inkunga abanyeshuri b’iryo shuri muri gahunda z’ubwisungane mu kwivuza, kubona ibikoresho nk’amakayi n’amakaramu ndetse n’imyambaro y’ishuri. Abana biga muri icyo kigo babwiye Kigali Today ko bishimira iyo nkunga bahabwa n’Abanyarwanda bene wabo ababa mu mahanga.

Aloys Rubasha ukuriye ishami ry’icungamari mu muryango ROAR yavuze ko ubu bagiye gufasha iryo shuri gutangiza ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, ishuri rikazasigara ribikurikirana kuko inkunga zo zitazahoraho. Kuri Aloys Rubasha ngo iyo niyo mvano yo kwigira ishuri n’ababyeyi bakwiye guharanira.

Agira ati: “Iyi nkunga ntabwo yahoraho igihe cyose. Ni ugutegura uko ishuri n’ababyeyi barirereraho bazabasha kwifasha mu minsi micye iri imbere, akaba ari nayo mpamvu twatangiye gahunda yo gutera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kugirango byibura ababyeyi n’abarezi b’icyi kigo bafatanye kukizamura badategereje inkunga.”

Aba Banyarwanda basanzwe batera inkunga iri shuri n’abana baryigaho, bakaba bamaze kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abana igihumbi na 278, igikorwa gifite agaciro ka miliyoni 3, ibihumbi 683 n’amafaranga 402 y’u Rwanda.

Aloys Rubasha yabwiye Kigali Today ko ubu hari Abanyafurika babana muri Australia batangiye gushima urwo rugero rwiza rw’Abanyarwanda, bakaba bashaka kuzaba inshuti z’u Rwanda bakajya basura u Rwanda bakanatanga imisanzu mu bikorwa biteza imbere aho bakomoka.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka