Nta cyahindutse kuri gahunda yari isanzwe iriho ku itahuka ry’abanyeshuri mu biruhuko

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko gahunda yo gufasha abanyeshuri gutahuka bajya mu biruhuko izakomeza uko yari isanzwe iriho, aho bazataha bikurikije intara. Ariko Minisiteri igasaba ababyeyi gufasha abana babo kubahiriza igihe n’amabwiriza yashyizweho.

Abanyeshuri baturutse mu ntara y’Amajyepfo n’intara y’Uburengerazuba n’umujyi wa Kigali bazataha tariki 28/03/2013 naho abaturutse mu majyaruguru n’Iburasirazuba bakazataha ku munsi ukurikiraho tariki 29/03/2013.

MINEDUC ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) bagerageje gukemura bimwe mu bibazo byagiye bigaragara mu bihe bishize birimo kutubahiriza igihe.

Barasaba ababyeyi kuba abafatanyabikorwa bakangurira abanyeshuri kwambara imyenda y’ishuri, nk’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Mathias Haberamungu, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 15/03/2013.

Yagize ati: “Ugasanga bararyamye bose baje saa cyenda, saa kumi, saa kumi n’imwe. Ugasanga barimo baradutera ibibazo kandi bitakagombye kuba. Ariko buriya mu gihe kizaza turimo gushaka kujya duhana umwana utubahirije igihe kandi ataturutse kure.

Urugero nk’ubu abana bajya baza barengeje igihe usanga ari aba Kimisagara, Kimironko ni abaremera. Ni abacu hano mu mujyi gusa”.

Ubuyobozi bwa RURA nabwo bwongeye kwihanangiriza abafite amakompanyi atwara abagenzi kutazuririra ku gutaha kw’abanyeshuri ngo bazamure ibiciro, ivuga ko uzafatwa azabihanirwa.

Yanabakanguriye gusuzumisha imodoka zabo kugira ngo abana bazagende bizeye umutekano.

Intara y’Amajyepfo isanzwe ifite umubare w’abanyeshuri wenda gukuba abanyeshuri biga mu gihugu bose, niyo yashimiwe kubahiriza gahunda. Ibiruhuko nk’uko bisanzwe bimara ibyumweru bibiri, bizarangira tariki 18/04/2013.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka