Rubavu: Abana barenga 900 bataye ishuri mu mwaka wa 2012

Nubwo akarere ka Rubavu kishimira ibikorwa by’uburezi by’umwaka wa 2012 birimo umubare w’abana batsinze hamwe n’ibyumba by’amashuri byubatswe ngo haracyagaragara inzitizi ku burezi zirimo umubare w’abana bata ishuri.

Abana 913 nibo bamaze guta ishuri, kandi abenshi impamvu ntiyagaragajwe. Abana bamwe bavuganye na Kigali Today bavuga ko ubwinshi bwo mu mashuri bubabangamira, naho abandi bakavuga ko bava ku mashuri bagera mu rugo bakabura ibyo kurya bagahitamo kwigumira mu ngo bashaka ibiryo.

Uyu mubare uvugwa ko wataye ishuri ngo ujyanye n’ikinyuranyo cy’abana batagarutse ku ishuri kandi bashobora kuba baravuye muri Rubavu bakigira ahandi bitewe n’umutekano mucye wabaye Goma umwaka ushize.

Ushinzwe uburezi mu karere ka Rubavu, Nturano Eustache, avuga ko ibi bibazo bihari birimo gushakirwa ibisubizo birimo kongera umubare w’ibyumba abana bigiramo. Hari ndetse n’umwanzuro wigeze gufatwa n’inama njyanama uvuga ko umubyeyi ukuye umwana mu ishuri cyangwa umwana akavamo ntamusubizemo acibwa amande.

Akarere ka Rubavu kageze kuri byinshi mu burezi ariko ikibazo cy'abana bata ishuri nicyo gisigaye.
Akarere ka Rubavu kageze kuri byinshi mu burezi ariko ikibazo cy’abana bata ishuri nicyo gisigaye.

Cyakora bamwe mu babyeyi bavuga ko nubwo akarere ka Rubavu kataje mu myanya ya nyuma mu kwigisha ngo ntikaza no mu myanya ya mbere kuburyo abarezi basabwa kongera umuhate mu gufasha abana nibura amanota y’abana akiyongera.

Ababyeyi bo basabwa gukurikirana abana mu myigire yabo yaburi munsi, babasura kuko hari n’aboherezwa ku ishuri ntibajyeyo bakigira ku kiyaga cya Kivu, ababyeyi bagasabwa no kuzajya babaha ibikoresho bihagije kuko umwana utabifite agira ipfunwe ryo kwigana n’ababikwije.

Kuba akarere ka Rubavu gaturanye n’umujyi wa Goma bituma bamwe mu baturage ariho bakorera bikaba ngombwa ko basiga abana mu ngo aho kubohereza ku ishuri, naho abandi abana bamaze gukura basigarana abana bato, mu gihe n’abagiye kwiga bataha bakabura ibyo kurya bagahitamo kubireka bakigumira mu rugo aho kwicwa n’inzara.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka