Amashuri n’ibigo by’imyuga 17 byagaragaje ubuhanga byasinye amasezerano yo guterwa inkunga

Amashuri n’ibigo by’imyuga byagaragaje ubuhanga mu kunoza imishinga igamije kwigisha urubyiruko imyuga no kwihangira umurimo yasinye amasezerano ayemerera guhabwa amafaranga y’inkunga, mu cyiciro cya mbere cya gahunda yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA).

Hagati mu mwaka wa 2012 Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufasha amashuri n’ibigo bisanzwe bihugura mu bijyanye n’imyuga, aho yabakanguriye kwerekana ibikorwa byabo n’icyo byafasha urubyiruko, abitwaye neza bagaterwa inkunga.

Icy’ingezi cyarebwaga ni ishuri cyangwa ikigo gifite gahunda inoze yo kwigisha urubyiruko kwiga imyuga no kurufasha kubona imirimo cyangwa kwihangira iyabo. Mu bigo 171 byahiganywe, 17 nibyo byabashije gutoranywa, bisinya amasezerano kuri uyu wa Gatatu tariki 13/03/2013.

Ikigo cyahawe amafaranga menshi cyahawe agera kuri miliyoni 55,2, naho amacye ni miliyoni 14,7 kandi yose ntazasubizwa n’ubwo ari inguzanyo Leta y’u Rwanda yafashe muri Banki y’Isi, nk’uko byemejwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’Imyuga, Albert Nsengiyumva.

Yagize ati: “Nubwo arimwe mutazayishura ariko ntimuzayafate nk’ubuntu. Muzamenye ko ari inguzanyo Leta izishyura, uko mwe muzishyura ni ukwigisha Abanyarwanda bakabona akazi”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’Imyuga yakomeje avuga ko aribwo bwa mbere Leta y’u Rwanda yakora igikorwa nk’iki ikaguza miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda agamije guhabwa abantu ariko atari bo bazayishyura.

Yemeza ko nubwo bisa nk’aho ari ukwishyira mu byago kuko hari igihe abayahawe bayakoresha nabi ugasanga ibyo bayaherewe bitageze ku ntego, ari inshingano za buri umwe kuyakoresha neza kuko kugira ngo abandi bazayahabwe bizaterwa n’uko aya mbere yakoreshejwe.

Umwe mu basinye aya masezerano yahise abahesha 40% by’ayo batsindiye, Samson Muragijimana, uyobora ikigo cy’ishuri ry’imyuga cya Ntendezi VTC, yatangaje ko yizeye ko ububaji bigisha mu kigo cyabo buzafasha urubyiruko rw’i Nyamasheke kuko icyo gice aricyo basanze gikenewe muri ako gace.

Iyi gahunda izamara imyaka ine, izakomeza ku bindi byiciro ariko bizaterwa nuko icya mbere cyatanze umusaruro. Leta nayo yiyemeje gukomeza gukurikiranira hafi ayo mafaranga, kugira ngo hatazagira uyakoresha icyo atateganyirijwe.

Bimwe mu bizibandwaho mu kwigishwa ni ubwubatsi, ubugeni, ubukorikori, kwakira abantu (hospitality), ubuhinzi, ubukanisi no gutwara imodoka no kwita ku bwiza nko gusuka no guca inzara.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mubyukuri twifuzaga ko mutubwira urutonde rw’ibigo byigisha imyuga bitsinda neza ibizamini bya leta
MURAKOZE

shema helve christian yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Nshaka ko munyereka ibigo byigisha neza kurusha ibindi mugihe gito

Uwiduhaye Adeline yanditse ku itariki ya: 17-03-2022  →  Musubize

ibyo bigo ko mutabitubwiye?

claude yanditse ku itariki ya: 14-03-2013  →  Musubize

nibyo rwose badufashe babitubwire

shema helve christian yanditse ku itariki ya: 26-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka