Gisagara: Umwe mu mishinga yafashaga abana mu myigire igiye yamaze kubihagarika

Umushinga SSF/HIV wafashaga abana biga mu mashuri abanza mu karere ka Gisagara, ubafasha mu kubashakira ibikoresho by’ishuri, wamaze guhagarika icyo gikorwa bitewe n’uko kuri ubu uburezi bagizwe ubuntu.

Uyu mushinga watangaga ibikoresho by’ishuri ku kunga ya Global Fund, watangiye mu 2008 n’urihira abanyeshuri biga mu mashuri makuru, waje kwiha gahunda yo gufasha na barumuna babo, ukabaha ibikoresho kugira ngo byibura ababyeyi bashake amafaranga macye basabwaga n’ishuri.

Nyuma ariko uyu musanzu mu mashuri abanza waje gukurwaho na Leta, kugira ngo abana bose bagire uruhare ku burezi bw’ibanze mu gihugu. Kuva aho ababyeyi bamenyesherejwe ko inkunga y’ibikoresho by’abana bahawe kuri uyu wa3 tariki 13/2 ariyo yanyuma, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko bazabigenza mu bihe biri imbere.

Abana bafashwa na SSFHIV ku nkunga ya Global Fund muri Save.
Abana bafashwa na SSFHIV ku nkunga ya Global Fund muri Save.

Costasie Mukantagara utuye mu Murenge wa Save, avuga ko uyu mushinga wamufashije kurihira abana babiri arera mu rugo rwe, harimo umwe wiga mu ishuri ribanza, agashima ibyo ariko akanavuga ko bitazamworohera niba inkunga ihagaze.

Yagize ati: “Global Fund yamfashije rwose, ndi umukene sinari kwifasha kurera abana babiri mfite, niba rero bagiye guhagarika kuduha ibikoresho by’abana, ntabwo bizoroha rwose”.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga muri Gisagara, bwo buvuga ko ababyeyi bakwiye kumenyera kwita ku bana babo, cyane ko mu mashuri abanza nta musanzu w’ishuri basabwa. Bukabasaba gushyiraho imbaraga zabo.
Gusa abari bakiri mu mashuri yisumbuye mu myaka ya Gatanu n’iya Gatandatu bo bazarihirwa kugera basoje.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Save, Samson Ntiyamira avuga ko bazakorera ubuvugizi ababyeyi bigaragara ko batishoboye, aho bishoboka babona ubufasha.

Ariko nawe abagira inama zo kwitabira umurimo bakibumbira muri koperative n’ibimina byo kwiteza imbere, bityo bakaba bafashanya mu burezi bw’abana babo.

Mu bikoresho byahawe abanyeshuri 184 biga mu mashuri abanza bo mu Murenge wa Save kuwa Gatatu, bigizwe n’umwambaro w’ishuri, inkweto umuguru umwe, amakaramu 10 kuri buri mwana, amakaye 15, igikapu kimwe cyo gutwaramo ibikoresho, agakoresho kifashushwa mu mibare (Mathematical tool box) n’amakariso abiri.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka