Abarangije muri ICK bagiye gushyiraho ihuriro ry’ibitekerezo by’iterambere

Nyuma y’imyaka 10 ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) rishinzwe, abaharangije bahisemo gushinga ihuriro rizajya ribafasha gukomeza gusabana, guhana amakuru no gufasha ishuri bizemo mu gihe bibaye ngombwa.

Mu nama yabereye ku cyicaro cy’iryo shuri riherereye i Muhanga mu Ntara y’amajyepfo, tariki 17/02/2013, bamwe mu baharangije bagera ku 100, bafashe icyemezo cyo gushinga umuryango uhuje abize muri ICK bose .

Uwo muryango ukazaba ugamije ibikorwa by’inyungu rusange nko gushyiraho urubuga rw’ihanahana amakuru hagati y’abarangije muri ICK, ahashobora gutangarizwa ahaboneka akazi cyangwa amashuri yo mu byiciro by’ikirenga n’andi makuru yose yagira umumaro ku bagize ihuriro.

Abarangije muri ICK biyemeje gushyiraho ihuriro.
Abarangije muri ICK biyemeje gushyiraho ihuriro.

Abitabiriye inama bashyizeho imirongo migari iryo huriro rizagenderaho, maze batora na Komite y’agateganyo, iziga umushinga w’amategeko, igategura n’ibikorwa by’Ihuriro.

Komite yatowe iyobowe na Hategekimana Jean Baptiste akaba ari umwe mu bagize igitekerezo cyo gushyiraho iryo huriro, yashimiye abitabiriye inama kuba bashyigikiye icyo gitekerezo, abasaba no kumenyesha abandi iki gikorwa cyo gushyiraho ihuriro.

Mu byiciro bitanu bimaze kurangiza muri ICK, abaharangije bagera kuri 880, Hategekimana akaba yasabye ko mu nama rusange iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Werurwe, ubwitabire bwakwiyongera kuko ari bwo hazafatwa ibyemezo ntakuka ku mikorere y’ihuriro.

Umuyobozi wa ICK, Padiri Kagabo Vincent, yashimiye icyemezo cyiza abitabiriye inama bafashe kuko iryo huriro rizabafasha kugira ibitekerezo biteye imbere, ndetse n’ishuri barangijemo rigakomeza kubifashisha haba mu bitekerezo no mu bumenyi.

Umuyobozi wa ICK hagati.
Umuyobozi wa ICK hagati.

Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2003, rifite amashami 3 ariyo: Ubumenyi bw’Iterambere, Itangazamakuru n’itumanaho, n’ishami ry’ubukungu n’imbonezamubano.

Kuri ubu iri shuri rikaba ryitegura isabukuru y’imyaka 10 rimaze rishinzwe.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka