Umutara Polytechnic yakiriye ibyuma byatanzwe n’Ubudage

Nyuma yo kubona impano y’ibikoresho by’ikoranabuhanga yatanzwe na kaminuza yo mu gihugu cy’Ubudage, kaminuza y’Umutara Polytechnic itangaza ko yishimiye ko igiye kuzamura ireme ry’ubumenyi ngiro butangirwa muri iri shuri.

Umuhango wo kwakira ibi byuma ku mugaragaro wabaye tariki 20/02/2013 witabiriwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’Umutara Polytechnic buhagarariwe na Dr Gashumba James uyiyobora na Dr Jochen Foth kimwe na Prof. Lucas Gooben ku ruhande rwa Technische Universitat Kaiserslautern, kaminuza yo mu gihugu cy’Ubudage.

Ibi bikoresho bije nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa kaminuza y’umutara Polytechinc n’itsinda rihagarariye Technische Universitat Kaiserslautern yo mu Budage hari mu mwaka ushize wa 2012, bikaba byaragaragarijwemo ko mu Mutara Polytechnic bafite ikibazo cy’ibikoresho bidahagije mu ishami ry’ikoranabuhanga.

Guhabwa ibi bikoresho bibarirwa mu gaciro ka miliyoni y’amadorali ya Amerika ni inkunga ikomeye mu kuzamura ireme ry’ubumenyi ngiro; nk’uko bitangazwa na Docteur Gashumba James umuyobozi ka kaminuza y’Umutara Polytechnic.

Uruhare rw’ibi bikoresho, mu kugera ku bumenyi nyabwo by’umwihariko mu bya tekiniki bugaragazwa na Bakundukize Theoneste umwe mu banyeshuri bazabikoresha mu myigire mu ishami ry’ikoranabuhanga.

Uyu munyeshuri yatangarije Kigali Today ko ibi bizatuma babasha gushyira mu bikorwa ibyo bigiraga mu bitabo. Ibi byuma birimo ibyifashishwa mu bwubatsi, mu kureba kure, no gupima ibintu bunyuranye ibyo bita surveying mu cyongereza.

Ubuyobozi bwa kaminuza y’Umutara polytechnic butangaza ko ibi ikoresho bishobora kuzaramba imyaka igera kuri 20 hashingiwe ku gukomera kwabyo no kuba abanyeshuri bazabifata neza hagamijwe ko bizafasha na bagenzi babo bazaga muri iri shuri ejo hazaza.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashima cyane abo badage kubwiyo nkunga baduteye.bravo kuri Dr.GASHUMBA ku ntambwe amaze kugeza kuri kaminuza yacu mu gihe gito ahamaze.turamukunda ni umubyeyi mwiza.

Thomas yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Mbere nugushima Rector Dr Gashumba kko igihe gito amaze muri UP hari change nziza zigezweho kbsa.nibibikoresho azanye rero bizafasha cyane kko harikibazo cyabyo kdi twumwizeyeho ibindi,biracyaza enfaite.ubwo rero bahugure abarimu uko bikora kdi nabanyeshuri babigireho access kko nibo bigenewe.Abanyeshuri natwe turakuze kubifata neza turabyumva.GBU Rec Dr Gashumba kdi coulage

Bay yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

BAZABIKORESHE KUKO BYAGARAGAYEKO IYO BABONYE INKUGA BANZIBIKA NGOBITAZAPHA KANDI BANGOMBA KUBYIGIRAHO.THX

kto yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka