Kaminuza nkuru y’u Rwanda yongeye kuzamuka ku rutonde rukorwa na Webometrics

Nk’uko urutonde rushya rubyerekana, Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) yaje imbere ho imyanya 527 yose ku rutonde rwa za kaminuza aho yavuye ku mwanya wa 4,158 ikajya kuwa 3631 muri za Kaminuza ibihumbi 21 nk’uko urubuga rwa internet rwa kaminuza nkuru y’u Rwanda rubitangaza.

NUR yavuye ku mwanya wa 71 yari iriho ku rutonde ruheruka muri za kaminuza n’amashuri makuru byo muri Afurika maze iza ku mwanya wa 58.

Muri Kaminuza zo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba, NUR iza ku mwanya wa karindwi nyuma ya kaminuza ya Makerere iri ku mwanya wa mbere, Kaminuza ya Nairobi iri ku mwanya wa kabiri, ku mwanya wa gatatu hakaza kaminuza ya Dar Es Salaam.

Ku mwanya wa kane hari kaminuza ya Kenyatta, kaminuza ya Maseno iri ku mwanya wa gatanu, ku wa gatandatu hakaza Kaminuza y’ubuhinzi n’ikoranabuhanga ya Jomo Kenyatta.

Mu Rwanda, NUR iza ku isonga igasigaho ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Kigali imyanya 4204 iza ku mwanya wa kabiri. Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) niyo kaminuza yigenga iza kuri uru rutonde, ikaza ku mwanya wa 17839 muri kaminuza ibihumbi 21 ziri kuri uru rutonde.

Kuva mu mwaka wa 2004, urubuga rwa internet rwa Webometrics rushyira ahagaragara urutonde rw’uko za kaminuza zikurikirana kabiri mu mwaka, rukaba rushingira ku buryo kaminuza n’amashuri makuru bishyira amakuru y’ingenzi ku mbuga za internet zabyo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka