INILAK yafungiwe aho yigishirizaga i Rwamagana

Abanyeshuri 500 bigiraga mu ishami rya INILAK i Rwamagana basabwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kutongera kuhakandagiza ibirenge ngo kubera ko aho bigiraga bahahuriraga n’abandi banyeshuri batari aba INILAK.

Icyi cyemezo cyafashwe cyahuriranye n’ibizami, amasomo azasubukurwa tariki 24/02/2013 ubwo abanyeshuri 540 bari basanzwe bigira i Rwamagana bose bazatora umuhanda ubaganisha i Kicukiro muri Kigali, aho ishuri rikuru rya INILAK rifite icyicaro.

Abaturage batuye hafi aho babwiye Kigali Today ko icyi cyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ngo igendeye ku kuba mu macumbi INILAK yigishirizagamo i Rwamagana barasanzemo abandi bantu bahahurira baje kwiga, bikaba bikekwa ko ari abitegura kuzakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bita “abacandidats libres”.

Ngo abagenzuzi ba minisiteri y’Uburezi basabye ko aho INILAK yigishiriza hatandukanywa n’aho abo bantu bandi bahurira, kandi bategeka ko INILAK ikinga imiryango ikazongera gufungura ari uko abo bagenzuzi bayihaye uburenganzira.

Umuyobozi mukuru wa INILAK, Dr Ngamije Jean ati “Ubu hatangiye kubakwa urukuta rutandukanya aho INILAK yigishiriza n’aho handi minisiteri idashaka ko duhuza imbuga kandi tudafite aho duhuriye mu masomo.”

Uyu muyobozi yemeje ko icyi cyemezo cyizabangamira cyane abanyeshuri mu ngendo ariko ngo ku ruhande rw’ishuri amasomo ntazahungabana kuko abarimu bazakomeza kwigishiriza i Kigali abanyeshuri bose uko bisanzwe kugeza ubwo minisiteri izakomorera abigiraga i Rwamagana.

Dr Jean Ngamije, umuyobozi wa INILAK.
Dr Jean Ngamije, umuyobozi wa INILAK.

Ishuri rikuru rya INILAK ryari rimaze imyaka ibiri ryigishiriza i Rwamagana, aho ryari ryasabwe n’abatuye uturere twa Rwamagana na Kayonza kubegereza abarimu ngo bajye bigira hafi, dore ko n’ubundi abo banyeshuri 540 banditse muri INILAK yigira i Kigali.

Ibi bitandukanye n’ishami rya INILAK rikorera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo kuko ho hazwi nk’ishami rya INILAK rikorera i Nyanza. I Rwamagana ariko ni ahantu INILAK yumvikanye n’abanyeshuri bayo gusa, ariko hatazwi nk’ishami ryemewe rya INILAK Rwamagana.

Cyakora biteganyijwe ko INILAK izafungura ishami nyaryo i Rwamagana mu mwaka utaha inyubako nshya ziri kubakwa ahitwa i Nyarusange muri Muhazi niziramuka zuzuye.

Abanyeshuri bigiraga i Rwamagana barimo benshi bari baroroherejwe ingendo zo kujya kwigira i Kigali kuko abarimu babasangaga i Rwamagana. Benshi muri aba batuye mu Karere ka Rwamagana.
Harimo ariko n’abatuye mu Karere ka Kayonza, gaherereye muri kilometero zikabakaba 80 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

INILAK ni impine y’amagambo y’icyongereza Independent Institute of Lay Adventists of Kigali, ikaba ari ishuri rishingiye ku idini bita “Abadive” (Adventist). Yafunguye imiryango mu mwaka wa 1997 itangijwe n’ababyeyi bahuriye mu idini y’Abadive biyitaga FAPADER (Federation of Adventist Parents’ Association for the Development of Education in Rwanda).

INILAK imaze kwigisha abasaga 4000.
INILAK imaze kwigisha abasaga 4000.

Iri shuri ryigisha Icungamutungo (Faculty of Economic Sciences and Management), amategeko (faculty of law) no kwita ku bidukikije (Faculty of Environmental studies) rigatanga impamyabumenyi bita licence cyangwa bachelor’s degree.

Rinigisha ibyitwa Finance, Accounting, Marketing, Entrepreneurship, Project Management na Human Resource Management ritangamo impamyabumenyi bita Master’s degree cyangwa maitrise.

Imibare itangwa n’iri shuri rikuru yemeza ko rimaze kwigisha abantu basaga ibihumbi bine, bakora imirimo inyuranye hirya no hino ku isi.

INILAK ifite ishami rikorera i Nyanza, ikaba iri kwitegura no gufungura irindi i Rwamagana. Inyubako zafunzwe i Rwamagana, iri shuri rizikodesha n’idini ya EER bita Abangilikani.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Minister muradukoze koko nta na warning muhita mufatiraho koko?

yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

ahubwo bazakurikira no kuri Head Quater ya INILAK birukana abanyeshuri uko bishakiye kuburyo mu kwezi kwa 10/2013 hamaze kwirukanwa abagera kuri 20, nimutabare ahubwo turasaba MINISTER azabikurikirane murakoze. INILAK nakigeda bitewe n’ubuyozi Cyane cyane .

John yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

IBYEMEZO NK’IBI BIRIMO UBUHUBUTSI CYANE BURIYA BIFATWA NA NDE KOKO? NONE SE UMUTI NI UGUFUNGA NO KUBUZA ABANYESHURI GUKOMEZA KWIGA? MBEGA MWAGIYE MWOROSHYA UBUZIMA BW’ABANDI KOKO? UBWO UMUNTU ARATURUKA RWAMAGANA AZE INO KOKO NTIMUMUGOYE? UBU SE IMYAKA IBIRI ISHIZE NTIBIGAGA NEZA? NI BYIZA GUKORA IGENZURA ARIKO UKANATANGA UMWANYA IBINTU BIGATUNGANYWA AHO GUHITA UFATA IBYEMEZO BIHUBUTSE NK’IBI BYEREKANA IMBARAGA.

PLEASE MUJYE MUBANZA MUTEKEREZE NEZA.

ayelo yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Niba hari ufite e-mail y’ushinzwe uburezi mu karere ka Rwamagana ayimpe muhe amakuru agendanye n’uburezi. Cyangwa ufite e-mail y’ushinzwe uburezi mu murenge wa Kigabiro nawe ayimpe. Murakoze murakarama.

Cadet yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Niba hari ufite e-mail y’ushinzwe uburezi mu karere ka Rwamagana ayimpe muhe amakuru agendanye n’uburezi. Cyangwa ufite e-mail y’ushinzwe uburezi mu murenge wa Kigabiro nawe ayimpe. Murakoze murakarama.

Cadet yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Niba koko ibyo MINEDIC yakoze yarabanje kubikoraho igenzura, turayishimiye kuko twifuza ko abantu bahabwa uburere n’ubumenyi bufite ireme. Gusa nanjye ntuye i Rwamagana, hari ikibazo gikomeye muburezi, kuko abanyeshuri ba INILAK aho bigira ndahazi wasangaga bavanze n’Abakandida bigenga (Private Candidates). Ikindi kigaragara muri Rwamagana umuntu yubaka inzu yo guturamo ejo mugitondo ugasanga yanditseho ngo Nursery school, ibyo ugasanga ababyeyi bafite amikoro make bajyanye abana babo kuri ryashuri mubyukuri abana bacu ugasanga barigishwa n’abantu ngo bavuye Uganda bakabigisha ururimi rw’Ikigande. Ugasanga abana nta burere bakura muri bene ayo mashuri. Tukaba dusaba ko MINEDUC, yakongera igakora igenzura kubigo byose by’amashuri muri aka karere ibitujuje ibyangombwa bigafungwa. Dukeneye uburezi bufite ireme duhereye mu mashuri y’inshuke abe ariho mwibanda kuko harimo akajagari gabije. Imana ibagende imbere

Cadet yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

mubyukuri ndumwe mubanyeshuri baryigagamo nkuko badusobanurira ngo nuko twahahuriraga nabandi ibyo ntacyo byaduhungabanyaga mumyigire yacu twigaga neza kandi tugatsinda neza mubyukuri akana karengane kuko kunjya ikigari bigoye benshyi bamwe byabaye intandaro yo guhagarika ishuri kuko nta bushobozi ryose minister nibanze ishishoze .irebe ko yatworohereza

yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Mineduc izagerageze no kugenzura quality y’imyigishirize y’icyo kigo muri rusange.

mimi yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

Bihuse gufungira INILAK badohore byibura bakomeze bige uyu mwaka,nonese ko nubundi bari bamaze 2 years biga ko batabafungiye kare? ntbisobanutse. Mbabariye abo banyeshuri bagiye gukora ingendo bajya i kigali. Bihangane ariko nuyumwaka ubundi inyubako nziza yabo izaba yuzuye. Ubuyobozi bwa INILAK nabwo ntibwicaye.

MSA yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka