Gisagara: urubyiruko rw’umurenge wa Gishubi rurasaba ishuri ry’imyuga

Umwuga ukorwa neza ukoranye ubuhanga buhagije uteza imbere nyirawo, kandi bikamurinda kubura icyo akora, nk’uko bitangazwa n’urubyiruko rw’umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, rusaba ishuri ry’imyuga ryakagombye kurufasha kugera ku iterambere.

Mu bihangayitse urubyiruko rw’akarere by’umwihariko urw’umurenge wa Gishubi, ni ukugira amashuri y’imyuga make mu karere bikaba imbogamizi ku bashaka kwiga no kwiteza imbere babikuye mu myuga bifiteho ubumenyi buhagije.

Pierre Buranga w’imyaka 16, avuga ko umubeyi we yananiwe kumurihira ishuri ryisumbuye, yibwiraga ko byibura hafi y’iwabo nihazanwa ishuri ry’imyuga azarijyamo bityo akazabona ubumenyi buhagije ku mirimo y’amaboko.

Yatekerezaga kwiteza kwiteza imbere mu bikorwa by’iterambere, ntazasigare ntacyo akora ariko ubu bikaba bitarashobotse kuko iryo shuri ntariri mu murenge wabo.

Ati: “Kutagira ishuri ry’imyuga ni imbogamizi ikomeye rwose kuritwe urubyiruko rw’uyu murenge. Turi aho nta kintu turi kwiga cyazaduteza imbere byibura mu gihe kiri imbere kandi kuri ubu umuntu uzi umurimo runaka ntasonza cyangwa ngo atege ukuboko”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara nabwo buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko bwifuza ko muri buri murenge hakabaye iri shuri ry’imyuga, ariko hakaba hari ikibazo cy’amikoro.
Aya mashuri ngo yaba yaratekerejweho atangira no kubakwa ashyirwa mu mirenge ibiri, ariko byumvikana ko ari macye kuko Gisagara igizwe n’imirenge 13. Ariko bwizeza ko ubushobozi ngo nibuboneka hose azahashyirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Leandre Karekezi, avuga ko aya mashuri atekerezwaho kandi ko bazakora uko bashoboye kugirango abana babashe kwiga kandi bitabavunnye cyane.

Ati: “Kugera ubu amashuri y’imyuga dufite ntabwo aduhagije, ariko kandi ubushobozi bw’akarere buracyari buke, ariyo mpamvu dushaka kubaka byibura ishuri muri buri zone rikajya rihuriraho imirenge 3 byibura abana ntibakore urugendo rurerure cyane”.

Kuri ubu abanyeshuri biga muri aya mashuri 2 y’imyuga ari muri aka karere, ahurirwaho n’abanyeshuri batandukanye kandi bavuye muri iyi mirenge 13 igize aka karere, bigaragara ko bikiri imvune kuri bamwe.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka