MINEDUC iriga uburyo yafasha abanyeshuri kubona indyo ihagije mu mashuri

Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) iri kwiga uburyo uburezi n’ubuzima by’abana bagitangira amashuri bitabangamirwa n’imibereho mibi, akenshi ituruka ku bushobozi bucye bw’ababyeri, nk’uko byaganiriweho mu nama yahuje impuguke mu burezi, kuri uyu wa Kabiri tariki 26/03/2013.

Iyo nama y’iminsi ibiri igamije gusuzuma uburyo bunogeye u Rwanda bwafasha mu kugaburira abana ku mashuri no kubafasha kwiga hafi kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho kwiyongera.

Imyigire y’abana bagitangira ahanini ihungabanywa no kutabona ibiryo, kubera ubukene bugaragara mu miryango. Byakubitiraho n’urugendo abenshi baba bagomba gukora, abenshi bagahitamo kubireka n’abakomeje ugasanga ireme ry’ubumenyi ryabo riri hasi.

Nyuma y’uko hari bumwe mu buryo bwagiye bukorwa ariko ntibushyirwemo ingufu, nko guha amata abana no kugaburira abandi ku mashuri, MINEDUC n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi bifuje kureba aho byagiye bipfira n’uburyo iyo gahunda yanozwa.

Erasme Rwanamiza, Umuyobozi mukuru muri MINEDUC, yatangaje ko bashaka gukusanya ibyiza n’imbogamizi kugira ngo banigire ku bikorwa ahandi nko muri Brazil, kuko igaburira abanyeshuri bayo bose mu myaka myinshi.

Hari hasanzweho gahunda ariko zitanoze zo kugaburira abanyeshuri zitandukanye. Hari nka gahunda yakorwaga na MINAGRI yakorwaga mu mashuri ajya kwegera 100 ariko ugasanga ni gahunda yakorwaga ku mashuri yatoranyijwe atari uko koko bayakeneye.

Hari na gahunda yo kugaburira abanyeshuri mu mashuri yisumbuye cyane cyane afite abanyeshuri biga barara kuko nta kundi babigenza.

Hakaba na gahunda yatangijwe mu 2002, itangijwe na PAM yatangiriye mu turere twari dufite ibibazo byo kubona umusaruro uhagije ikora ku buryo abana bakomoka muri utwo turere bagaburirwa ariko mu minsi yashize yagiye igabanya umurego.

Rwanamiza yakomeje avuga ko izo gahunda zose zizakorerwa isuzuma mu rwego rwo kureba uko hakurwamo indi gahunda inoze u Rwanda rwagenderaho.

Uruhare rw’ababyeyi narwo ruri mu bizaganirwaho, kugira ngo nabo biyumve muri iyo gahunda kuko ari gahunda igenewe abana babo.

Gusa kuko Leta izi ubushobozi bw’ababyeyi izajya ibunganira ibategurira iyo gahunda, nk’uko Rwanamiza yakomeje abitangaza.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umwaka washize aho abana barya ku mashuri yabo, umwana wo mu ishuri ry’incuke yakoreshaga amafaranga 409, harimo n’amata, mu gihe mu mashuri yisumbuye umwana yaryaga amafaranga 122 ku munsi.

Muri gahunda ya Leta harimo ko umwana w’Umunyarwanda wese agomba byibura kwiga uburezi bw’imyaka 12 yigira ubuntu kandi akabifashwamo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka