Indabyo ngo zikurura inzuki zikoresheje amashanyarazi karemano

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Bristol mu Bwongereza baratangaza ko indabyo zifite ubushobozi bwo gukurura inzuki zikaza guhova zifashishije amashanyarazi karemano. Ibi ngo ibi binatuma uruyuki rushobora kumenya ko hari urundi rwigeze kuza guhova mbere yarwo.

Abahanga bemeza ko ubusanzwe indabyo zohereza mu mwuka amashanyarazi ya negative ariko afite ingufu nke; inzuki nazo zikabasha kwakira amashanyarazi ya positive igihe ziguruka mu kirere.

Nubwo amashanyarazi yoherezwa n’indabyo atabasha kugera hejuru cyane ngo inzuki ziyumve, iyo zigeze hafi y’ururabyo zibasha kwakira amakuru ko muri urwo rurabyo harimo ya sukari y’umwimerere (nectar) iba mu ndabyo bityo zikaza guhova.

Nubwo abashakashatsi bo muri kaminuza ya Bristol batarabasha kumenya neza uburyo uruyuki rushobora kwakira amakuru yoherezwa n’indabyo, babigereranya n’igihe umuntu asokoza umusatsi hakajya haza udushashi (étincelles / sparks) hagati y’igisokozo n’umusatsi, wakongera kwegerezaho igisokozo ukabona umusatsi urahagurutse usa n’ushaka gufata ku gisokozo.

Indabyo n'inzuki ngo bifite itumanaho rihambaye hagati yabyo.
Indabyo n’inzuki ngo bifite itumanaho rihambaye hagati yabyo.

Bakavuga ko bishobora kuba ari ko bigenda igihe uruyuki runyuze hafi y’ururabyo ubwoya bwarwo bugakururwa na ya mashanyarazi karemano aba mu rurabyo bityo uruyuki rukamenya ko harimo isukari cyangwa ko hari urundi rwamaze kuyihova.

Professor Daniel Robert wo muri kaminuza ya Bristol avuga ko ubu buvumbuzi bwatumye abahanga barushaho gusobanukirwa n’itumanaho rihebuje riba hagati y’indabyo n’inzuki.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mujye mudushyirirahi n’amafoto y’ibyamamare bavumbuye ibintu by’indashyikirwa.murakoze

hamzaesther yanditse ku itariki ya: 29-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka