Umugabo amaze imyaka 15 yibera mu mva iri mu irimbi

Umugabo wo mu gihugu cya Serbie witwa Bratislav Stojanovic amaze imyaka 15 yaraciye indaro mu mva iri mu irimbi kubera kubura icumbi rindi yabamo.

Uyu mugabo w’imyaka 43 utari umuzimu cyangwa umuzuka yagiye kwibera mu irimbi nyuma yo kugarizwa n’imyenda itagira ingano maze afata icyemezo cyo kugurisha inzu ye yabagamo kugira ngo abashe kuyisohokamo.

Nguwo Bratislav Stojanovic mu irimbi atuyemo.
Nguwo Bratislav Stojanovic mu irimbi atuyemo.

Aho mu irimbi yibera mu mva y’umuntu ngo wapfuye mu myaka isaga 100 ishize; nk’uko urubuga www.centraloddity.com rubitangaza. Bratislav Stojanovic yemeza ko aba ahantu heza kurusha kubana mu muhanda.

Ati: “Ni heza, ni ahantu humutse kandi hashyushye . Si ingoro ariko ndatuje kurusha ubwo nari kuba ndi mu muhanda.”

Icyakora anashimangira ko kuba aho hantu bitoroshye we akabigereranya n’urupfu n’ubwo agihumeka umwuka w’abazima.
Bratislav amurikisha buji nijoro akanatungwa no gutoragura ibisigazwa mu ngarani.

N’ubwo Bratislav abayeho muri ubwo buzima, uwo mugabo wize kubaka yishimira ko aba ahantu atagira umuntu n’umwe umurogoya cyangwa polisi ariko we yemeza ko abuza amahoro abapfuye bakeneye kuruhuka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngaho da ngo i mahanga niheza! murwanda rwacu hari uwarara mumva atari umurambo? erega kwisi harudukoryo, ahubwo mujye mushima Imana yo ikomeza kutwihera amahoro. nukuri ntamauntu warara mumva atari mubihe byintambara, Muzehe oyee!!!!! komeza umuheto amahoro asagambe murwatubyaye.

nsale yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

uzaze mwereke aho aba

masaboclementine yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka