Abantu bagejeje kumyaka 50 bashobora kubwirwa igihe bazapfira

Abashakashatsi b’Abanyamerika bo mu mujyi wa San Francisco bavumbuye abuhanga bwereka abantu bafite kuva ku myaka 50 kuzamura, igihe bazarangiriza ubuzima bwabo kwisi.

Nkuko ikinyamakuru the New York Post kibitangaza, abo bahanga bashingira ku cyizere cy’ubuzima (Esperence de vie) umuntu afite bitewe n’igihugu cyangwa umugabane atuyeho, ariko hakanapimwa ubudahangarwa bwa buri muntu kubirebana n’ubuzima bwe.

Kugira ngo bagere kuri ubwo bushakashatsi, abo bahanga bakoze igerageza kubantu ibihumbi 20 barengeje imyaka 50 aho bakurikiranye abo bantu mugihe cy’imyaka 10 uhereye mu 1998. Muri abo bantu, abagera kubihumbi 6 bapfuye mu gihe bari barabwiwe n’abo bashakashatsi, ari naho bahereye bemeza iby’ubushakashatsi bwabo.

Ubwo bushakashtatsi bukorwa hatangwa ibisubizo mu buryo bita amanota, aho ngo ugize amanota menshi aba afite ibyago byinshi byo gupfa mu gihe yabwiwe.

Gusa umwe muri abo bashakashatsi witwa Marisa Cruz, avuga ko ibi bitashyizwe ahagaragara kugira ngo bace intege abegejeje muri iyo myaka ku bijyanye na gahunda z’ubuzima bwabo, kuko hari n’ababwirwa ko bagifite amahirwe yo kubaho igihe kinini.

Abatemeranywa n’abo bahanga bashingiye ku ijambo ry’Imana, bavuga ko uko ari ukwisumbukuruza ku Mana kuko ijambo ryayo rivuga ko ariyo izi iherezo rya buri muntu yashyize kwisi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka