Yasabwe kugabanya amabere ngo abanyeshuri bigana bareke kumuseka

Umwana w’umukobwa w’umunyamerikakazi witwa Gabrielle Jackson ufite imyaka 13 yasabwe kugabanyirizwa amabere kubera ubunini bwayo bukabije butuma bagenzibe bigana bahora bamuseka.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Fox News 2, nyina wa Gabrielle witwa Tammie Jackson utuye muru Leta ya Missouri, yagerageje kuvugana kuri terefoni n’ubuyobozi bw’ishuli ryitwa Central Middle School umukobwa we yigamo maze bamwemeza ko nta bundi buryo icyo kibazo cyakemuka.

Tammie Jackson avuga ko ikibazo nk’icyo atari ubwa mbere kibabayeho kuko Gabrielle afite musaza we witwa Elijah w’imyaka 9 aherutse kubagwa mu gatuza kubera indwara y’umutima ariko nawe akaba asekwa na bagenzi be kubera inkovu afite mu gatuza, bityo kubaga amabere y’umwana we bikaba bitakemura ikibazo cyo guhabwa urwamenyo.

Uretse kuba ubuyobozi bw’iryo shuli bwaratangaje ko Gabrielle natagabanyirizwa amabere azashakirwa irindi shuli yigamo, ngo hagiye no gukorwa ubukangurambaga mu banyeshuli kugira ngo bagabanye ibikorwa byo gutera isoni, ikimwaro n’ubwoba ku bana bafite inenge.

Ernest kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

birababaje kuba umuntu atariremye abandi bakamukwena ako kageni tumenyeko buri wese byamubaho

aimable hakolimana yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

None se twamugira iyihe nama nta photo y’amabere tubona! Ntekereza ko ikibi ari kugira igitsina kinini bose bamenye naho amabere manini yonsa abana bagakura neza.

jpp uwacu yanditse ku itariki ya: 3-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka