Rusizi: Ntahomvukiye yabyutse mu rugo rumwe ajya gusezerana mu mategeko n’umugore wo mu rundi rugo

Umugore Mukanyandwi Esperance yabwiye abari bitabiriye gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi ko Ntahomvukiye Jean Pierre wari ugiye gusezerana na Nyirahabimana Elisabeth ari umugabo we babyaranye, ndetse bakaba bari banararanye mu ijoro ryo kuwa 27 rishyira kuwa 28/02/2013 ku munsi yari agiye gusezeraniraho.

Mu murenge wa Muganza bari bateguye gusezeranya mu mategeko abitegura kubana na bamwe mu baturage babanaga mu buryu butemewe n’amategeko.
Igihe cyo gusezeranya cyageze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa abajije niba nta bazi impamvu zikomeye zabuza bamwe gusezerana, Mukanyandwi arahaguruka avuga ko Ntahomvukiye ari umugabo we utemerewe gusezerana n’undi mugore.

Ntahomvukiye na Nyirahabimana baje kwemererwa gusezerana imbere y'amategeko.
Ntahomvukiye na Nyirahabimana baje kwemererwa gusezerana imbere y’amategeko.

Abari mu birori byo gusezerana baguye mu kantu, imihango irahagarikwa ngo ibyabo bisobanuke. Ntahomvukiye yemeye ko yigeze abana na Mukanyandwi ariko ngo uyu mugore yajyaga amuca inyuma agasambana n’abandi bagabo, bityo ngo yiyemeje gutandukana nawe agasezerana na Nyirahabimana.

Mukanyandwi yavuze ko Ntahomvukiye abeshya kuko n’ikimenyimenyi bari bararanye iryo joro ryakeye, akamusiga mu buriri amubwira ko agiye mu murima. Iby’aya masezerano ya rwihishwa byaje gutahurwa ari uko mu rugo kwa Mukanyandwi haje umugabo ukora umurimo wo gufotora avuga ko ashaka kubonana na Ntahomvukiye umubare w’amafoto aza kumufotora mu gihe cyo gusezerana.

Mukanyandwi yaritaye mu gutwi ahita abaduka ajya ku cyicaro cy’umurenge asanga koko Ntahomvukiye na Nyirahabimana babyambariye bagiye gusezerana ahita avuga ko atemera amasezerano yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza Mukamana Esperence yabwiye Kigali Today ko byaje kugaragara ko Mukanyandwi atasezeranye na Ntahomvukiye, bityo ngo Nyirahabimana Elisabeth na Ntahomvukiye Jean Pierre bemererwa gusezerana imbere y’amategeko.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa ariko yabwiye Kigali Today ko Ntahomvukiye yemeye guharira Mukanyandwi umutungo wose yari afite, yemera gutanga inzu n’isambu abisigira Mukanyandwi Esperence ajya kubaka urugo rushya na Nyirahabimana Elisabeth aho kugirango yongere kubana na Mukanyandwi Esperence.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Muganza aravuga ko mu gace ka Muganza na Bugarama yose harangwa benshi mu babana rwihishwa, abandi bakabyarana n’abo batabana ndetse n’abatari bacye bakishyingira mu buryo butemewe n’amategeko.

Yasabye abagore n’abagabo kureka imyitwarire nk’iyo iteza ubwumvikane bucye n’urwicyekwe, bakiyemeza kujya babana n’abo bakundanye kandi bizeranye kandi bakabana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka