Amerika: Agiye guhabwa impamyabushobozi ye nyuma y’imyaka 87 avuye ku ishuri

Umukecuru witwa Reba Williams ufite imyaka 106 ngo yaba agiye guhabwa impamyabushobozi ye akwiye kuba yarahawe mu myaka 87 ishize. Amakuru dukesha Mansfield News Journal aravuga ko mu mwaka wa 1926 Reba Williams yari inkumi yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Mount Vernon muri Leta ya Pennsylvania muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyi nkumi ubwo yageraga mu mwaka wa nyuma ngo yanze gusoma igitabo yari yanditse kubyo yari yahawe na mwarimu we ngo akore umukoro we nk’uko mwalimu we yari abimusabye. Umukobwa w’uyu mukecuru witwa Lavata yabwiye abanyamakuru ko mukecuru Williams yanze gusoma icyo gitabo ubwa kabiri ngo kuko mwarimu yari amusabye kugisoma kandi azi neza ko yakirangije.

Agiye gushyikirizwa impamyabumenyi yakoreye mu myaka 87 ishize.
Agiye gushyikirizwa impamyabumenyi yakoreye mu myaka 87 ishize.

Uyu mwanzuro yafashe ngo watumye amasomo ye yendaga kurangiza agarukira aho maze yigira mu yindi mirimo. Nyuma y’imyaka ikabakaba 90, umwe mu barimu bo kuri iki kigo witwa Rita yaje kumenya iby’iyi nkuru maze ababazwa n’umwanzuro wafashwe mu 1926 ndetse abigeza mu nama y ‘ubuyobozi y’iki kigo cya Mount Vernon.

Mu cyumweru gishize inama y’ubuyobozi y’iki kigo yafashe umwanzuro wo guha uyu mukecuru impamyabushobozi ye. Kugeza ubu ngo iki kigo kiribaza niba bazayimwoherereza ku iposita cyangwa se bazategura ibirori mu rwego rwo guha uyu mukecuru icyubahiro.

Gentside.com ikomeza ivuga ko igihe umukobwa we yamumenyeshaga ibyo gushyikirizwa iyi mpamyabushobozi, Reba wavuye muri iki kigo mu mwaka wa 1926 ngo yarishimye.

Emmanuel Nshimiyimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka