Ruhango: Umugabo akurikiranyweho gusambanya Intama
Charles Uwimana w’imyaka 49, aracyekwaho gusambanya Intama y’umuturanyi we witwa Rudakubana Bertrand utuye mu mudugudu wa Rusizi akagali ka Nyakogo umurenge wa Kinihira, akarere ka Ruhango.
Uwimana uvugwaho kuba yarasezerewe mu gisirikare, afungiye kuri station ya Polisi ya Kabagali. Abaturage bavuga ko yahengereye abantu bagiye mu munsi ngaruka mwaka w’umugore kuri uyu wa Gatatu tariki 08/03/2013, afata iyo nama arayonona, aho kugeza ubu imerewe nabi.
Umugore wa Uwimana wari wagiye gukurikirana umunsi w’abagore, yumvise ibyabaye ku mugabo we agwa mu kantu; nk’uko bitangazwa na Ernest Uwimana umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira, avuga ko uyu mugabo yabitewe n’inzoga yari yanyweye, kuko ngo ubwo bamufataga bamujyana kuri Polisi bamwumvagaho umwuka w’inzoga.
Yongeyeho ko ukekwaho ayo marorerwa, agiye gukurikiranwa n’amategeko, ubuyobozi nabwo bugashakisha uko bwakemura ikibazo cya nyiritungo kuko ngo nawe ahangayitse cyane.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko se ayo mahano yadutse mu murenge umwe wa Kinihira mu Karere ka Ruhango araterwa na daimoni bwoko ki?Turi mu minsi y’imperuka nibyo kandi ibimenyetso birihuta kuboneka by’uko isi igeze ahantu habi hegereza imperuka!Igihe kirageze ngo abantu bihane ibyaha bakizwe bitegure kuzasanganira Umwami w’abami ubwo azaba aje gutwara itorero rye yaguze amaraso!Mwihane rero,Mushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nabo ubundi Nyamwanga kumva ntiyanze kubona!