Umwana amaze imyaka 12 abana n’inzoka nta kibazo

Umwana w’imyaka 13 wo mu gihugu cy’u Bushinwa amaze imyaka 12 abana n’inzoka “uruziramire” nta kibazo. Muri icyo gihe cyose, uwo mwana ayifata nk’inshuti magara babana ijoro n’amanywa.

A Zhe yatangiye kubana n’iyo nzoka afite amezi icyenda ubwo abayeyi be baticaraga mu rugo aho bacaga hirya no hino bashakisha imibereho. A Zhe yasigaranaga n’iyo nzoka bagakina, bakaryamana ntigire icyo imutwara.

Ngo ubwo bucuti magara hagati y’umuntu n’igisimba nk’inzoka dore ko ari imwe mu nyamaswa zitinywa kubera ko ubumara bwayo bwica, bwatangaje abantu benshi bituma babona ko nta nyamaswa n’imwe itaba inshuti y’abantu igihe yatojwe kubana na bo.

A Zhe aryamanye n'inzoka afata nk'inshuti magara ye.
A Zhe aryamanye n’inzoka afata nk’inshuti magara ye.

Iyo nzoga irusha A zhe imyaka itandatu yageze iwabo izanwe n’umubyeyi we. Yazanye igi ry’inzoka nyuma ryabyaye iyo nzoka-muntu kuko ibana neza n’abantu; nk’uko urubuga www.chinasmack.com dukesha iyi nkuru rubitangaza.

Papa we avuga ko umwana we atigeze mu buzima bwe ataka igikinisho nk’abandi bana, ahubwo akina n’iyo nzoka igihe cyose. Mu gihe cy’ubushyuhe, iyo nzoka na ko iyo nshuti iramufasha cyane ikamubera ventilateur imuha ubukonje kuko iba ikonje. Mu gihe cy’ubukonje, A Zhe aba yahangayitse cyane, akora ibishoboka byose ngo ishyuhe.

A Zhe akina n'inzoka nk'uko umuntu akina na mugenzi we.
A Zhe akina n’inzoka nk’uko umuntu akina na mugenzi we.

A Zhe watangiye kwiga amashuri yisumbuye atangaza ko azashaka kuba umuntu wita ku nyamaswa (zoologist), akazarushaho kubana n’imyamaswa zitandukanye ziba ku mubumbe w’isi.

Mu gihe abandi batemberana imbwa cyangwa injangwe, A Zhe na se bahisemo gutemberana n’inzoka ahantu hose.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Iyi Nkuru Ntabwo Isobanutse.Umuntu Yabana ATe N’inyamatswa?Ko Yehova Yavumye Inzoka Byashoboka Bite Ko Umuntu Abana N’inzoka?Ahubwo Nyamuneka Mutabarize Hafi, Kuko Umuntu Agiye Kuribwa N’inzoka,murengere Uwo Mwana Rwose,ahubwo Mumutandukanye N’iyo Nzoka

Bizumuremyi Marc yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Ariko mwari muzi ko Imana iba ishaka kutwereka ko ninzoka isigaye iturusha urukundo?

Rukundo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

nakumiro izamumira bumirwe pe!ntakeza kigisimba wangu tegereza gato uzaba utubwira

sam yanditse ku itariki ya: 25-02-2013  →  Musubize

inzoka nyine itegereje kurya akantu gashyitse yarindiriye yuko akura iraje irye agatubutse

yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Imana niyo nkuru peee arikoiraje imwereke ntamwuzuro w’inyamaswa,ahubwo abo bireba nibatabare.

Abubacar yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

ihangane gato izamurahira vuba aha

x yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Ibi se hari ubwo bitangaje oya rwose kuko IYI NZOKA NI INSHINWA so no worry

yanditse ku itariki ya: 7-02-2013  →  Musubize

Urakoze kutugezaho iyi nkuru Leonard.
Ariko ukosore inkuru yawe, kuko uruziramire ni inzoka itagira ubumara. Ni ukuvuga uruziramire rutaryana (gucirana ubumara, cg se kuruma igasigamo ubumara) kuko nta bumara igira. Irya ibintu imaze kubiniga ikoresheje kubyizingaho, ikabiheza umwuka, ikabivunagura amagufwa, byamara gupfa noneho igahera ku mutwe ikamira. Hari naho nabonye uruziramire rumira ingona rurayishobora pe!!
Soma iyi link niba ushaka ibindi bisobanuro ku nzoka y’uruziramire : http://en.wikipedia.org/wiki/Pythonidae

yanditse ku itariki ya: 7-02-2013  →  Musubize

Ariko abantu baransetsa pe!!!!!!!!!!! Imana ya vumye inzoka nonengo ije kubana nabantu? cg namwe mwaravumwe? njye rwose mbona ibyo atari ibintu byokuvugwa rwose, mujye mushaka ibindi mutubwira bitwubaka ibi ntaho bituganisha nibidindiza abana b’U rwanda

yanditse ku itariki ya: 7-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka