Russia: Umucamanza yirukanwe ku kazi azira gusinzira mu rukiko

Umucamanza ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya yatakaje akazi ke nyuma yo gusezererwa azira gusinzira mu rukiko yarangiza agakatira uwaburanaga igifungo cy’imyaka itanu.

Yevgeny Makhno wakoraga mu rukiko rwo mu Mujyi wa Blagoveschensk yirukanwe ku kazi tariki 01/02/2013 kubera ko yasinziriye inshuro nyinshi mu rukiko ubwo yaburanishaga umucuruzi wari ukurikiranweho ibyaha bya magendu.

Umucamanza wunganira uwaburanaga yashyize ahagaragara video igaragaza Makhno ahunyiza mu rukiko ikaza no gucishwa kuri Televisiyo y’igihugu. Abayibonye bivugwa ko baguye mu kantu.

Makhno ahakana ko yari asinziriye mu rukiko ngo yakurikiraga ibyavugwa n’impande zombi mu rukiko afunze amaso; nk’uko itangazamakuru ribitangaza.

Urukiko rw’ikirenga na rwo rwemeje umwanzuro wo kumwirukana ruvuga ko agomba kuzakora ikizamini mbere yo gusubira mu kazi. Urubanza yaciye biteganyijwe ko ruzasubirwamo; nk’uko The AP ibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka