Amerika: Yamizwe n’icyobo cyikoze munsi y’uburiri yari aryamyeho

Amakuru atangazwa n’urubuga www.lepoint.fr aravuga ko mu ijoro ryo kuwa kane ushyira uwa gatanu tariki ya 01/03/2013, umugabo w’ahitwa i Brandon muri leta ya Floride muri Letza Zunze ubumwe za Amerika yamizwe n’icyobo cyikoze munsi y’aho yari aryamye. Icyo cyobo cyikoze asinziriye nuko kiramutwara.

Ubwo iyi nkuru yatangazwaga na www.lepoint.fr umurambo w’uyu mugabo wari utaraboneka ariko bakeka ko yaba yapfuye kuko atari akivuga cyangwa ngo abagerageje guhamagara bagire ubitaba.

Iyi nzu ni yo yikozemo icyobo kinini cyatwaye umwe mu bari bayirayemo.
Iyi nzu ni yo yikozemo icyobo kinini cyatwaye umwe mu bari bayirayemo.

Abayobozi bo muri ako gace bahamagawe muri iryo joro batungukiye ku cyobo kinini gifite nka metero 30 z’umurambararo, ariko ntibabasha kuvugana n’uwari wagitebeyemo.

Nyir’ukumirwa n’icyi cyobo akaba yari umugabo w’imyaka 36. Ngo agitangira kumva icyi cyobo kiri kumutwara yatabaje umuvandimwe we ngo amutabare ariko uyu muvandimwe ntacyo yashoboye kumumarira.
Inzu icyi cyobo cyikozemo ngo yari irayemo abantu bakuru batanu n’umwana w’imyaka ibiri. Binavugwa ko gishobora kuzagera aho kigatwara inzu yose.

Abayobozi bo muri aka gace bavuga ko icyi cyobo cyikoze, kikaba ngo kitarabayeho ku bw’amaboko y’abantu. Ni na yo mpamvu abaturage batuye hafi aho na bo babaye bimuwe ngo bitazaba no muri ako gace kose bakagenda bamirwa n’ibyobo urusorongo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana imwakire mubayo.

ineza yanditse ku itariki ya: 13-03-2013  →  Musubize

wa muntu we ibyu uvuga nibyo

pacu nsabimana yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Erega nibyo bahora batubwira ngo tube maso,twitegure kuko ntawuzi umunsi n’ijoro. Kwakira agakiza ni inyungu za buri wese, kandi ugahora wiyeza ngo utunganire Umuremyi wawe, kuko igihe Ashakiye araguhamagaza. Nta mpamvu yo gutegereza ejo, ntiwamenya, wenda yagutumaho mu kanya; kandi ntabwo yita ku myaka, cash, imbaraga, ubuzima bwiza. Mbaye mbaburiye hakiri kare.

Jeremia yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka