Abashoferi ba tagisi bakoresha ibishyimbo ngo aba-convoyeur batabiba amafaranga y’abagenzi

Abashoferi ba tagisi bitwaza ibishyimbo igihe bari mu kazi bikabafasha kumenya umubare w’abagenzi bagiye mu modoka kugira ngo aba-convoyeur batabanyanganya amafaranga bakabaha make.

Umushoferi witwa Issa ukorera mu muhanda wa Kigali-Musanze avuga ko ubu buryo bukoreshwa n’abashoferi batizera aba-convoyeur babo kuko bakunda kubiba ugasanga barabaha amafaranga make kandi bakoreye menshi.

Yongeraho ko uko umugenzi yinjiye mu modoka, umushoferi afata igishyimbo kimwe akagishyira ku ruhande yagera iyo bagiye akabara ibishyimbo byose akamenya amafaranga umu-convoyeur agomba kumuha.

Undi mushoferi witwa Mbonyintore asobanura ko hari n’abandi bakoresha imyambi y’ikibiriti ariko ni bake ugereranyije n’abakoresha ibishyimbo kuko kugifata utwaye imodoka byoroha kurusha gufata umwambi.

Ngo hari n’abandi bagenda bareba mu ndorerwamo iri mu modoka babara abagenzi bari mu modoka mu kagerayo abwira umu-convoyeur ntacyo yibeshyeho.

Icyakora, abashoferi bakora gutyo bagira ikibazo cyo kubona aba-convoyeur bakorana na bo kuko aba-convoyeur bahembwa amafaranga 2000 usanga ari make ugereranyije n’imbaraga bakoresha bityo bagashaka utundi tufaranga ku ruhande.

Ku rundi ruhande, abashoferi bake batwara imodoka zizwi nka “Twegerane” birinze ko hari n’ifaranga na rimwe bibwa cyangwa rijya mu mufuka wa convoyeur biyemeza kwikorera akazi ka gutwara imodoka bakabifatanya n’ubu-convoyeur.

Nshimimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka