Umugabo munini ku isi yatakaje ibiro 300

Umwongereza witwa Paul Mason ufite imyaka 51, ubu amaze kugabanukaho bibiri bya gatatu by’ibiro yari afite kuko yatakaje ibiro 300.

Paul Mason mbere agifite ibiro 450.
Paul Mason mbere agifite ibiro 450.

Paul Mason mbere yari afite ibiro 450, anafite agahigo ko kuba umugabo uremereye kurusha abandi ku isi. Ariko ubu amaze guta ako gahigo, kuko ubu asigaranye ibiro 158 gusa, nyuma yo kubagwa igifu cye.

Mason nyuma yo gutakaza ibiro 300.
Mason nyuma yo gutakaza ibiro 300.

Uyu mugabo unifuza ko bamubaga bagakuraho zimwe mu nyama zigize umubiri we ubu ari kwimenyereza ubuzima bushya bwo kuba muto, ubu akaba ategereje irindi bagwa azakorerwa n’abaganga mu minsi ya vuba aho biteganyejwe ko bazamukuraho zimwe mu nyama zigize umubiri we kugira ngo abashe kugenda neza bitamubangamiye.

Mason arashaka kugabanuka na nyuma y'aha.
Mason arashaka kugabanuka na nyuma y’aha.

Uyu mugabo yamaze imyaka irenga 20 atava iwe kubera ibiro byinshi cyane afite.Yafataga ifunguro ryikubye inshuro icumi ku ifunguro rigenewe umuntu usanzwe. Kugeza ubu abasha kugenda akoreresheje akagare k’abamugaye nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa 7s7.be.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwomugaboarihariye

umupira yanditse ku itariki ya: 26-05-2014  →  Musubize

Gusa birandenze tous bibaye byiza mwatubwira niba affite umugore.Ese baryamana gute? uyumugabo aratangaje pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

nzabonimana willy claude yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka