Inzoga zatumye umugabo acagagura umwana, ibice by’umubiri abyotsa ku mbabura
Umugabo witwa Andrey Gadzhiev ukomoka mu gihugu cya Serbia yahaze inzoga zimwoshya gutemagura umwishywa we ufite umwaka n’igice, arangije ibice by’umubiri we abyotsa ku mbabura nk’aho ari brochette ashaka kurya.
Mushiki we witwa Elena Titova yamusigiye umwana we mu gihe cy’ iminota 15, afata inzira ajya gusura umuturanyi we. Ubwo Elena Titova yagarukaga yashatse umwana we mu nzu hose abura irengero rye, abajije musaza we wari wahaze inzoga abura ibisobanuro amuha.
Titova yaje kumva impumuro mbi ku mbabura arebye asanga n’ibice by’umubiri umwana we biri ku mbabura nka brochette. Iruhande gato ngo hari igice cy’ukuguru yashoboraga no kotsa mu gihe gito cyari kuza.
Ubwo Andrey yakoraga ayo marorerwa, nyina yari yamusigiye murumuna we ukiri umwana muto (igitambabuga) yagombaga kurera ariko ku bw’amahirwe ntacyo yamutwaye.
Polisi yahise ita muri yombi uwo mugabo wagaragaza ko nta kibazo afite. Asobanura ko icyatumye akora ayo mahano yashakaga guhisha umurambo wa nyakwigendera wavuyemo umwuka kubera kugwa hasi agahita Yuma.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Isi iranga ikadandamirana ,yahase isindwe ry’ abayituye
nyabuneka Mana dutabare
umuntu nkuwo mbanumva ku bwarye na mukatira urwogupfa kuko uwosumu ntu
Ni byiza kuduha amakuru, ariko na none ni byiza cyane no kumenya aho yavuye. murakoze cyane.
Iyi ni imirindi y’ imperuka. Umwuka w’Imana arimo kuva ku isi, abantu baragenda barushaho guhinduka inyamaswa. Satani azi ko afite igihe gito, kandi kugirango asohoze imigambi ye arifashisha inzoga n’ibindi biyobyabwenge, kuko ninawe wahanze inzoga. Uzamurokoka gusa ni ufite ubuhungiro muri YESU,akitondera amategeko y’Imana. Ibayahishyuwe 14:13