Umukambwe w’imyaka isaga 100 yitabiriye irushanwa rya Marathon

Umukambwe w’imyaka 101 yatunguye abantu kuri iki cyumweru tariki 24/02/2013 ubwo yitabiraga irushanwa rya marathon ryabeye i Hong Kong.

Fauja Singh ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza yahagurukanye n’abandi basiganwaga bose bakiri abasore ariko kubera izabukuru zanze yahagaritse irushanwa nyuma yo kunyaruka ibirometero 10 mu gihe cy’isaha 1 n’iminota 32 n’amasegonda 28.

Fauja Singh muri marathon yahatanyemo n'abakiri abasore.
Fauja Singh muri marathon yahatanyemo n’abakiri abasore.

Yagize ati: “Uyu munsi ni umwe mu minsi inshimishije cyane mu buzima bwanjye, ndumva meze neza mfite imbaraga.”

Si ubwa mbere uyu mukambwe agiye mu marushanwa. Kuva yatangira kujya mu murushanwa ubwo yari afite imyaka 89 amaze kwitabira amarushanwa icyenda yose yitwaye neza ukurikije imyaka y’izabukuru.
Mu irushanwa ry’i Toronto muri Canada aheruka kwitabira, Fauja yakoresheje amasaha 5 n’iminota 40 n’amasegonda 4.

Fauja Singh yasanze akifitemo akabaraga.
Fauja Singh yasanze akifitemo akabaraga.

Fauja upima ibiro 52 yirukaga agaragiwe n’abakunzi be babarirwa mu majana. Muri iryo rushanwa yatangaje ko ahagaritse amarushanwa ariko bitavuga ko ahagaritse kwiruka kuko bimufasha kugira ubuzima bwiza; nk’uko urubuga www.gentside.com rubitangaza.

Ngo uyu mukambwe yiruka ibirometero 15 buri munsi, ngo ibyo byatumye agira ubuzima buzira umuze dore ko no muri iyo myaka y’izabukuru nta ndwara n’imwe ataka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka