Bamaze amasaha 50 n’iminota 25 basomana

Umuryango w’abashakanye (couple) wo mu gihugu cya Thailande waciye agahigo ku isi ko kumara igihe kinini basomana kuko bamaze amasaha 50 n’iminota 25 ntawurakura umunwa ku wundi.

Kuva tariki 12/02/2013, inzu ndangamurage yitwa Pattaya yo mu majyepfo ya Bangkok yateguye irushanwa nk’iryo bivuze ko uzegukana irushanwa ry’uyu mwaka agomba kurenza kuri icyo gihe nibura ho isegonda rimwe.

Igitangaje ni uko mu miryango irimo guhatanira icyo gikombe hari n’umwe ufite imyaka 70 ukaba umaze imyaka 50 ubana ariko ngo bakuyemo akarenge nyuma y’isaha imwe; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije w’iyo nzu ndangamurage witwa Simson Naksuetrong.

Bamwe kubera ubugufi, bagomba kwisunga ibintu kugira ngo bashyikire abakunzi babo kandi nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kwicara cyangwa kurekura mugenzi we kugira ngo afate nk’amazi cyangwa amata.

“Bagomba gukomeza gufatana n’igihe bagiye kwihagarika cyangwa kwituma”; nk’uko umuvugizi w’iryo rushanwa abitangaza.

Ikigaragara ni uko ari umukoro ushoborwa gusa n’abashakanye bakundana by’ukuri kuko ngo ntibashobora kubikora badakundana by’ukuri; nk’uko ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) bibyandika.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka