Kirehe: Yamaze ukwezi akora muri resitora bazi ko ari umukobwa

Umusore w’imyaka 17 wo mu kagari ka Cyunuzi ho mu murenge wa Gatore yahisemo kujya yivugira ko ari umukobwa, ndetse akaniyambarira imyenda y’abakobwa kuko ngo we yumva muri we ari umukobwa.

Uyu musore witwa Hatungimana avuga ko ubu aho yakoraga muri resitora yo mu isantire ya Nyakarambi ho mu murenge wa Kigina bamwitaga Niyonsaba Jeanette akaba avuga ko yari ahamaze igihe gisaga ukwezi ahakora ariko bazi ko ari umukobwa.

Yakundaga kwambara amajipo akanambara imyenda ifata amabere ku buryo uwamubonaga wese yari azi ko ari umukobwa bitewe nuko yitwaraga.

Hatungimana wiyise Niyonsaba Jeanette.
Hatungimana wiyise Niyonsaba Jeanette.

Uyu musore avuga ko akiga mu mashuri abanza nabwo yajyaga yambara imyenda y’abakobwa ubundi akambara iy’abahungu kandi ku ishuri bakamureka nta kibazo. Aho yakoraga muri resitora yabaga mu gikoni ku buryo nta muntu wari uzi ko ari umuhungu.

Kugira ngo bamenye ko ari umuhungu byatewe n’abandi bahungu baje kumutereta hanyuma baza kumuvumbura ko ari umuhungu bityo ahita anirukanywa muri resitora yakoragamo kuko bo bari bazi ko ari umukobwa.

Uyu muhungu avuga ko afite ikibazo cy’uko we yiyumvamo ko ari umukobwa kuva afite imyaka umunani ibi bikaba ari nabyo bituma yambara imyenda y’abakobwa gusa akomeza avuga ko bamubwira ko bamuroze akaba abona ariyo mpamvu yumva buri gihe ari umukobwa kandi ari umuhungu.

Utwenda tw'abakobwa bambara mu mabere atwambara ari umuhungu.
Utwenda tw’abakobwa bambara mu mabere atwambara ari umuhungu.

Nyuma y’uko basanze ari umuhungu kandi yiyitaga umukobwa yagejejwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe ubuyobozi bwa polisi busanga ntacyo bwamukorera kuko nta cyaha yari afite yakoze mu gihe yiyitaga umukobwa bumwohereza mu rugo iwabo.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Murumva ko hari aho abahundu batabona akazi kubera ko nta gitsina bababonaho ubuse bamuhoye iki koko?

Rukundo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 2-05-2013  →  Musubize

UYU MWANA MUREKE TUMUFASHE ARENGENURWE KUKO BIRAGARAGARA KO ABANA BURWANDA BAKORA MUTU BAR NAZA RESTORENT BARAHOHOTERWA CYANE KUBA YIYITA UMUKOBWA ARAMAZE NUBURENGANZIRA BWE KDI IBYO MUZIMWESE KO ARIBINTU BIBAHO

igweja yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

UBU SE NI GUTE UYU MUNTU YABA ATARARENGANURWA...ESE KUMUFOTORA N’UTWENDA TWIMBERE(KABONE N’UBWO ATAGARAGARA MU MASO) ARIKO BAMUVUZE AMAZINA BYO TWABYITA IKI?NJYE NDABONA ARI IHOHOTERWA RIKOMEYE...ESE ABO BASORE BAGIYE GUTERETA BAGASANGA ARI UMUHUNGU IYO BASANGA ARI UMUKOBWA HARI GUCURA IKI?ese murunva ibyabaye kuri uwo mwana hari consentement yabaye kugirango polisi yirengagize ko ntahohoterwa hanyuma asubizwe iwabo ntacyo ikoze? sinize amategeko ariko mba nkuburaniye...nkahera kuri ziriya nsoresore zaje kumutesha umutwe, nkakurikizaho bossi wirukanye umuntu utananiwe akazi, nkakurikizaho polisi yarebeye ntiyinjire mu mizi y’uikibazo...uko niko mbyunva...iyi ndwara muzi ko iriho ahomwafashije umuntu mukarushaho kumutesha umutwe no kumuteza rubanda...mubo narega nibagiwe abanyamakuru basakaje amaforo n’amazina...njye birambabaje

VICTOR yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

yaraerenganye rwose

king_carlos yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Uyumuhungu baramuhoho teye niba ntakindi cyaha yari yakoze . Umuntu wamwirukanye azamuhe imperekeza .kandi anamusabe imbabazi kuko yaramurenganije. Ahubwo binashobotse uyumuhungu yakwitabazabanyamategeko kuko yarahohotewe.kandinziko murwanda barwanya ihohoterwa iryariryo ryose.

gasarasi yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

nibamureke yibere umukobwa ni uburenganzira bwe.
ibyo bibaho.buriya niko aremetse.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Ahubwo se uwagiye kumukorakora yari yabiherewe nade uruhushya? Byanze bikunze yabikoze ku gahato kandi iryo ni ihohoterwa ! Abazanye ayo makuru y’uko ari umukobwa bakorerwe iperereza kuko birumvikana ko basanzwe bashurashura bagashaka no kubikora ku ngufu! Police y’i Kirehe itangire iperereza kuko icyaha cy’abo baje kumutereta cyo kiragaragara!

MUVARA yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

abanyamatego twese turabyamaganye,ubundi gusaka umuntu ku mubiri n’iyo yaba yakoze icyaha bikorwa hatanzwe icyangombwa cyihariye,munyibutse bitegekwa na procureur cg umucamanza,icyo nibuka ni uko ahitamo muganga umusaka,ibi byo kumukuramo agafata amabere mukanamufotora mubyitondere ntihazagire n’undi ubitinyuka,amategeko ntago abibibemerera ahsari niba mwarabanje kwaka icyo cyangombw cyo kumusaka ku mubiri,ubu mwamuteje ihahamuka kandi,jeannette ubarege baragusagaariye abo bantu batazi amategeko

manzi yanditse ku itariki ya: 10-02-2013  →  Musubize

uyu munyamategeko akoze hasi anyibutsa ibuye,uyu mukoresha we afite amakosa menshi kuko yakoresheje umwana ibi nabyo akwiriye kubiryozwa,namugira inama yo kumwegera bitaraba nabi bakabirangiza mu kivandimwe,naho kumukorakora ngo arareba ko ari umukobwa cg umuhungu ni bimwe mu bigize icyaha cy’ihohoterwa, abarizi murisome neza, singombwa kwinjiza igitsina mu kindi kugira ngo byitwe ihohoterwa rishingiye kugitsina,iyo ari umwana kumukorakora tayari imyaka 25 ushobora kuyirya muri gereza.UBURENGANZIRA BW’UMWANA BUGOMBA KUBAHIRIZWA KANDI INZEGO ZOSE ZIFITE INSHINGANO ZO KUZIBUNGABUNGA,ntawe bitareba namwe muri gusoma izi nkuru birabareba, nanjye yanyandikira kuko namufasha kurenganurwa, maj akorera i NGOMA ku rukiko nawe yamufasha cg polisi imuri hafi ni inshingano zayo

serieux yanditse ku itariki ya: 10-02-2013  →  Musubize

uyu so called Jeannette agane abanyamategeko MAJ bamufashe gusubizwa uburenganzira bwe, cg ashake avocat, ibi biteye isoni, kumwirukana sibyo,nawe wakoze iyi nkuru kumufotora kuriya ni private life ye washyize kukarubanda, ashatse nawe yagukurikirana, ndamusaba kunyandikira kumufasha kubijyanye n’amategeko, niba abasha kugera aha,mutumyeho kandi abamuzi bazamufashe. UMUNTU NI UMUNYAGITINYIRO ni ko itegeko nshinga twatoye rivuga kandi ubuzima bwe ntibukwiriye gushyirwa ku karubanda (ingingo ya 10 n’iya 22 za constitution)

DANIELLA yanditse ku itariki ya: 10-02-2013  →  Musubize

nanjye ntivuze izina mbona uyu mwana arakoze ibyo buriwese yako ashaka amaramuko, ariko akazi ampfakuba yagakoraga neza, rwose bamuhohoteye.

eric yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize

Yararenganye rwose. Boss we yaramwaye! Yari azi ko agiye kwisabira ku myaka asanga wapi! Hahahah, asubizwe mu kazi kandi bamureke yibere umukobwa

karaha yanditse ku itariki ya: 8-02-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka