Nubwo areshya n’igare, araritwara akanarihekaho abandi bantu

Umwana witwa Munezero w’imyaka itandatu wo mu kagari ka Shyogo mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, afite ubushobozi bwo kunyonga igare kandi akanarihekaho n’abandi bana n’ubwo adashyikira intebe ya ryo kubera indeshyo ye.

Iyo Munezero ahagaze imbere y’igare ubona benda kureshya, ariko abasha kuritwara kandi akanaritwaraho abana bagenzi be n’imizigo itaremereye cyane. Kugira ngo arihekeho bagenzi be, akenera umuntu urimufatira kuko adafite imbaraga zo kurihagarika ngo rikomere ku butaka igihe hari undi mwana uri kuryicaraho ku ntebe y’inyuma.

Nubwo bigoye kubona abana bo mu kigero cye bashobora kunyonga igare nk’uko abikora, Munezero ngo ni we ujya gucyura mushiki we ku ishuri iyo amasaha yo kwiga arangiye. Anavuga ko ababyeyi be bakunda kumutuma cyane kuko kunyonga igare bituma abanguka nk’uko yabidutangarije.

Munezero anyonga igare kurusha bamwe mu banyonzi.
Munezero anyonga igare kurusha bamwe mu banyonzi.

Abazi uwo mwana bavuga ko kuva akiri umwana yakundaga igare ku buryo yageragezaga kuryurira kenshi rikamugwira kuko yari akiri muto cyane.
Gusa ngo mu mikurire ye yakomeje kurikunda, maze ubukubaganyi bwe butuma amenya kuritwara akiri muto cyane.

Uburyo Munezero atwara igare bitangaza abantu benshi bamubona kuko abasha kwihuta cyane akaba yanasiga bamwe mu basanzwe bakora akazi ko gutwara abantu n’imizigo ku magare nk’uko abamuzi babidutangarije.

Bakomeza bavuga ko uwo mwana afite impano ikomeye yo kunyonga, bakavuga ko bibaye ari ibishoboka yafashwa hakiri kare, byaba ngombwa akanatangira gutozwa umwuga wo gusiganwa ku magare kuko yazavamo umukinnyi ukomeye mu gihe kiri imbere.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umuntu yemerewe kujya mu muhanda afite imyaka ingahe?

NALUGODA WHYCLIFFE yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

ibyangombwa byo kujya mumuhanda ufite imyaka 06?????

kagabo yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka