Afurika y’Epfo: Polisi irimo gushakisha ingona ibihumbi 10 zatorotse umworozi
Umworozi wo muri Afurika y’Epfo yatabaje polisi ngo imufashe kugarura ingona ibihumbi 10 zamutorotse zikajya mu mugezi wegereye hafi y’umupaka w’icyo gihugu ndetse n’ibihugu bya Botwana na Zimbabwe.
Nyiri izo ngona avuga ko kubera imvura nyinshi yari yaguye bafunguye inzira z’amazi kugira ngo ataba menshi maze akagira ingaruka ku nyamaswa ze, maze ingona ziri hagati y’ibihumbi 10 na 15 ziramutoroka.
Izo ngona ngo ziroshye mu mugezi munini witwa Limpopo ugabanya Afurika y’Epfo n’igihugu cya Zimbabwe, tariki 25/01/2013, ariko ngo nta kintu zirangiza; nk’uko tubikesha Reuters.
Gusa nyuma yo gutabaza polisi, igikorwa cyo kuzihiga cyakozwe nijoro cyabashije gufata nyinshi mu ngona zabuze, kuko ngo nijoro babasha kubona aho ziherereye.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abonye ibyo atabariza wagirango numuntu wapfuye