Kuri uyu wa 18/03/2013 abakozi 32 bakora imirimo itandukanye mu karere ka Kirehe barahiriye gutunganya neza akazi kabo ka buri munsi bakaba basabwa kugatunganya uko bigomba bakirinda kuba abacanshuro.
Itsinda ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe ngo ryige ku bibazo abacitse ku icumu bafite, tariki 15-16/3/2013 ryari mu karere ka Rubavu aho basanze hari amazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside ariko akarere kakayatuzamo abandi bantu batari abagenerwabikorwa ba FARG.
Mu itorero rya Union des Eglises Baptiste au Rwanda “UEBR”, ishami rya Ruhango haravugwa ubwumvikane ni buke hagati y’ubuyobozi kuko bamwe mu barimu bo mu ma makanisa batakivuga rumwe na pasiteri wabo Nkomeje Viateur kuko ngo ashaka kwiharira umutungo wa paruwasi.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anita, arasaba abagore bo muri ako karere kudahangana n’abagabo ba bo bitwaje uburinganire.
Nyuma yo guhungira mu Rwanda abari abarwanyi ba Bishop Runiga bakuwe ku mupaka uhana imbi na Congo bashyirwa mu murenge wa Mudende naho uwari umuyobozi wabo akurwa mu Nkambi ya Nkamira ajyanwa ahandi arindirwa umutekano.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere bashaka kubaka kubikora ari uko bahawe uburenganzira n’ababishinmzwe kugira ngo hagenderwe ku mategeko ajyanye n’imyubakire.
Ingabo 400 zarwanaga ku ruhande rwa Runiga zishyize mu maboko ya Gen Makenga naho abandi 718 bahungira mu Rwanda n’abayobozi babo barimo Runiga, Col Ngaruye, umuvugizi wabo Lt Col Mirindi Seliphin n’abanyapolitiki bagera 15.
Seminari nto yitiriwe Virgo Fidelis iri ku Karubanda mu karere ka Huye, tariki 16/03/2013 yizihijwe yubire y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Iri shuri ryizwemo n’abantu bakomeye batandukanye barimo umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, abadepite batandukanye n’abandi bayobozi banyuranye.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotyanyi bo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga basuye bagenzi babo bo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi mu rwego rwo kureba aho akarere ka Karongi kageze mu iterambere ariko banaboneraho guhuza urugwiro bakina umupira w’amaguru baranasangira.
Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, yavuze ko Abanyafurika bagomba kwiyumvamo ko aribo bagomba kwikemurira ibibazo, hashyirwa imbere inyungu z’igihugu n’abagituye.
Bishop Jean Marie Runiga n’ingabo ze batsinzwe n’abasirikare ba M23 yiyomoyeho, yashyize atangaza ko yemeye ko yatsinzwe. ubwo yagezwaga mu nkambi ya Nkamira yatangaje ko agiye kugendera ku mategeko agenga impunzi.
Ishuri rikuru ry’ ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) riratangaza ko ritazahwema gushyigikira ikigega agaciro development fund no gushyigikira gahunda za leta ziterambere, nyuma y’uko batanze amafaranga ya mbere muri iki kigega ingana na miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko ingabo zigera kuri 650 zari mu mutwe uyobowe na Bishop Jean Marie Runiga wiyomoye ku buyobozi bwa M23 zamaze kwambuka umupaka w’u Rwanda zihahungira nyum yo gutsindwa mu mirwano yazishyamiranyije n’iza M23 zasigaye ziyobowe na Sultani Makenga.
Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) n’umujyi wa Kigali bagaragaje ko guha amazina imihanda no gushyira nimero ku mazu bizafasha abatuye umujyi n’abawugendamo, kurangira no kurangirwa mu buryo bworoshye, umuntu atabanje kuyobagurika.
Ikiciro cya nyuma cy’Abanyasudani y’Amajyepfo bakorera urwego rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe kugarura amahoro muri icyo gihugu, bahabwaga amahugurwa mu Rwanda, baravuga ko batunguwe no kubona ko nyuma yo kuva mu bihe bikomeye u Rwanda rwashoboye kwihuta mu iterambere.
Ku mugoroba wa taliki 14/03/2013 abandi Banyecongo 1143 bahungiye mu Rwanda zitinya ko intambara ihuje abarwanyi ba M23 basubiranamo ishobora kubageraho.
Minisitiri w’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yijeje impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukora ibishoboka kugira ngo babone aho bimurirwa hisanzuye ndetse n’umutekano wabo ucungwe neza kurushaho.
Ubukene batewe n’umusaruro mubi wavuye mu buhinzi bwa Soya n’ubw’inanasi, uburyo bwakoreshejwe mu bukangurambaga bwo kwitabira Mituweli ni byo bibazo byaganiriweho mu kiganiro abatuye umurenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi bagiranye n’abanyamakuru tariki 14/03/2013.
Intumwa zo mu gihugu cya Lesotho ziri mu ruzinduko mu Rwanda ziratangaza ko zikuye isomo rikomeye ku Banyarwanda ku bijyanye no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage kuburyo zigiye kubyifashisha mu guteza imbere imiyoborere yo mu gihugu cyabo.
Ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’iminsi ibiri mu karere ka Kirehe, tariki 13/03/2013, umujyanama mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) yasabye abaturage kwitabira kumurika ibyo bakora kuko ari kimwe mu bigaragaza ko bishimishije ibyo bakora.
Urwego rw’umuvunyi rwamenyesheje abaturage n’inzego z’ibanze mu turere twa Gakenke na Karongi, ko kuva tariki 18-29/03/2013, Umuvunyi mukuru, Aloysia Cyanzayire azumva ibibazo bishingiye ku karengane yakiriye mu biro bye ndetse n’ibindi azasanga abaturage bafite.
Abanyeshuri 31 biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK), kuri uyu wa 13/03/2013, bafatanije n’abanyeshuri bari ku rugerero mu murenge wa Kirehe basaniye abaturage batishoboye amazu abiri batanga n’ihene 13 ku batishoboye.
Abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bimwe na bimwe byo mu karere ka Rutsiro bashima imikorere y’amatsinda y’abanyeshuri azwi ku izina rya Media Club kuko afasha abanyeshuri kumenya amakuru y’ibyabereye hirya no hino, mu gihe ngo nta handi baba babashije kuyakura kubera ko batemerewe gutunga amaradiyo n’amaterefoni.
Itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango rifite impinduka nyinshi kandi nziza kurusha iryari risanzweho ariko rirasaba kuganirwaho mbere y’uko ritorwa kuko abaturage bagomba kugira ijambo kandi bagatanga ibitekerezo.
Ku cyumweru tariki 17/03/2013, Isange Corporation Ltd izamurika ikinyamakuru cya gikristu gifite umurongo wo guhuza Politiki ya Leta na Politiki y’amadini.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru ashishikariza abaturage bo mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera, kwitabira gukora umuganda kuko umuganda ariwo gisubizo ku bibazo u Rwanda rufite.
Uturere twa Nyamasheke na Karongi ni two dufite abantu benshi bakennye kandi ngo biratuma Intara y’Uburengerazuba yose iri ku cyigereranyo cya 48.4% mu gihe hifuzwa byibuze ko bagabanuka bakagera kuri 40%.
Urubyiruko rugera kuri 200 ruturuka mu mirenge itanu muri 17 igize akarere ka Nyamagabe ruri mu biganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge n’icyorezo cya Sida. Ibi biganiro byatangiye tariki ya 11/03/2013 bizamara iminsi 5 bibera mu mujyi wa Nyamagebe, aho indangaciro z’umuco Nyarwanda zizagaragazwa nk’inkingi ikomeye mu gufasha (…)
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus arasaba Intore ziri ku rugerero mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo kwishimira ibyiza zimaze kugeraho, ariko anabashishikariza kumenya gukoresha ifaranga neza ngo kuko ari iby’ingezi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba hanze y’akarere ka Bugesera bifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Kayumba, basanira umupfakazi wa Jenoside utari wishoboye inzu atuyemo.