UN ikwiye guterwa isoni no kuba waratereranye abatutsi - Depite Ngabo

Mu muhango wo gushyingura imwe mu mibiri y’abishwe muri Jenoside mu karere ka Ngororero, tariki 11/04/2013, Depite Ngabo Amiel yashimangiye ko nyuma y’ubugwari bw’abishe inzirakarengane z’abanyarwanda, Umuryango w’Abibumbye nawo ukwiye kugira isoni kubera ko watereranye abicwaga.

Nkuko depite Amiel abivuga, abasirikare bari bagize umutwe witwaga MINUAR (Mission des Nations Unies pour l’Assistance au Rwanda), ntacyo bigeze bakora mu gutabara Abatutsi bicwaga ahubwo bakabatererana kugeza n’ubwo bamwe babicirwa mu maso.

Depite Ngabo Amiel ashimangira ko kwibuka Jenoside bikwiye kujyana no kwibutsa abayikoze, abayishyigikiye n’abarebereye ko babaye ibigwari, akaba avuga ko ari n’ubutumwa ku ngabo za ONU n’iz’amahanga zitabazwa mu bindi bihugu.

Ku itariki ya 5 Ukwakira 1993, nibwo umwanzuro 872 wa ONU washyizeho MINUAR. Mu mwanzuro 909 wo kuwa 5 Mata 1994, umunsi umwe mbere y’urupfu rwa Habyarimana, nibwo manda ya MINUAR yongerewe mu Rwanda kugera kuwa 29 Nyakanga 1994.

Kuwa 21 Mata 1994, nyuma y’iminsi 15 Jenoside itangiye, ONU yagabanyije umubare w’ingabo zayo muri MINUAR kugera ku gipimo cya 10%.

Kuwa 17 Gicurasi 1994, umwanzuro 918, hafashwe icyemezo cyo gukomanyiriza u Rwanda ku birebana n’intwaro n’umubare w’abasirikare ba Minuar usubizwa ku 5500 nkuko byari bimeze mbere.

Kuwa 8 Kamena 94, umwanzuro 925 w’umuryango w’abibumbye wongereye indi manda ya Minuar maze bashyiraho icyo bise MINUAR II.

Kuwa 30 Ugushyingo 1994, MINUAR yongerewe igihe kugeza ku itariki ya 9 Kamena 1995, icyo gihe kigeze nabwo yongerwa ikindi kugeza kuwa 8 Ukuboza 1995, hanagabanywa umubare w’abasirikare.

Igihe cya MINUAR cyakomeje kongerwa kugeza kuwa 8 Werurwe 1996. Gusa, abantu benshi basanga uwo mutwe utarageze ku nshingano zawo zo kurinda abaturage, kuburizamo ubwicanyi no guhosha intambara.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

birababaje kandi biteye agahinda kubona miliyoni isaga y’abanyarwanda itikira, yicwa urubozo MINUAR yakabarengeye irebera.umuryango mpuzamahanga ukwiye gusabana imbabazi n’Ubufaransa by’umwihariko.

Claudine yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

kugeza na nubu l’ONI iracyafite ikimwaro kubyabaye mu rwanda, kuko icyo yagombaga kuba yarakoze mu gihugu ntago yagikoze kugeza aho milioni y’abatutsi itikira, ibi rero ONI izahora ibifiteho ingingimira!!!

bibi yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Abasirikare ba minwari bradushushubikanye tubahungiyeho, kuko twatekerezaga ko nibura bo batandukanye n’abaHabyara, batwicaga. Ariko ntacyo byatanze kuko ingabo zari mpuza mahanga zirukanye abatutsi bazihungiyeho. Bakwiye ahubwo gusaba imbabazi.

simbi yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Ubundi se mwambwira kuva UN yashingwa, mu nshingano zayo yari ishinzwe, no mu mpanvu yatumye bayishyiraho, hari ikintu na kimwe yagezeho uretse kwirirwa igenda ikarya amafaranga y’ibihugu bitandukanye, ikiciraho!

kayitare yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka