Huye: Nyuma yo gucika ku icumu, Rutsindura Alexis yaburiwe irengero

Mu gihe cy’ibiganiro byo kuwa 10/04/2013 bijyanye no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abacitse ku icumu bo mu mujyi wa Butare bagaragaje ikibazo cy’imfubyi yitwa Rutsindura Alexis waburiwe irengero. Ngo yagiye agirirwa nabi kenshi biza kurangira abuze burundu.

Abagaragaje iki kibazo, bavuga ko nta gushidikanya kugirirwa nabi ndetse no kubura burundu byaturutse kuri se wabo witwa Gahenda Bienvenu ubu utuye i Kigali. Icyo bapfa kandi ngo ni imitungo yasizwe na se Rutsindura Alphonse.

Nk’uko bivugwa na Nyiramana Seraphine bakunze kwita Zirakamwa, akaba yari aturanye n’ababyeyi b’uyu Rutsindura, ngo yaburiwe irengero kuva kuwa 09/11/2012.

Jenoside iba, uyu mwana yahungishijwe n’umukozi wabakoreraga, amujyana i Burundi, ari na we watumye arokoka. Yaje kuza mu Rwanda aje gukina umupira hamwe n’urubyiruko rw’Abarundi, hanyuma bagiye gusura urwibutso rwa Jenoside atangira kwibuka iwabo n’ibyahabaye. Icyo gihe abandi bana baratashye we yanga gusubirayo ngo yageze iwabo mu Rwanda.

Amaze kumenya iwabo, yashatse gusubirana imitungo ya se, dore ko ari na we wenyine wacitse ku icumu iwabo, ariko abangamirwa na se wabo wavugaga ko atari umwana wa Rutsindura, ahubwo ari Umurundi. Mu gihe yaburanaga, yarusimbutse inshuro nyinshi, ariko birangira aburiwe irengero.

Mu gihe bavugaga ikibazo cy’uyu mwana, haje gutangwa amakuru ko urubanza rwaburanishijwe adahari ruzasomwa kuri uyu wa kane tariki 11/04/2013. Ibi byababaje abari bitabiriye ibiganiro, bifuje ko urwo rubanza rutahabwa agaciro ahubwo hakabanza hagashakishwa aho yarengeye.

Utamuvuna Aisha na we yababajwe n’ibura ry’uyu mwana. Yagize ati « nta kumushakisha byigeze bibaho. Ku giti cyanjye numva bimbabaje. Numva hakenewe kurenganurwa, tumenye aho umwana yagiye. Icyo twifuza ni uko uru rubanza rwaba ruhagaritswe hakabanza hakagaragazwa aho yagiye».

Ibi kandi byashimangiwe na Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa IBUKA. Yagize ati « ikiduhangayikishije mu bintu byose ni uko muri urwo rubanza yari arimo, ejo i Nyamirambo ari ho urukiko ruzasoma ibirebana na rwo. Kandi turacyari gushakisha irengero rye. Nifuzaga rero gukora ubuvugizi kugira ngo ibirebana n’uru rubanza bibe bisubitswe, abantu babanze bamenye irengero rye».

Ese koko ni umuhungu wa Rutsindura ?

Mbabazi Norbert, Visi perezida wa IBUKA ku rwego rw’Akarere, avuga ko Umurundi bita se wa Rutsindura yihakaniye ko umwana atari uwe, ndetse ngo hanakozwe n’ibizamini bya ADN bigaragaza ko ntaho bahuriye.

Ikindi, Norbert uyu avuga ko azi uyu mwana yiga mu kiburamwaka, akaba yemeza ko ari umuhungu w’uwo Rutsindura. Yagize ati « umuntu wese uzi Rutsindura ntiyashidikanya ko Alexis ari umwana we, kuko barasa cyane».

Utamuvuna Aisha we yagize ati « niba koko Alexis yari afite se w’Umurundi, ni gute atigeze aza kubaririza aho aherereye kandi yari amaze igihe kinini mu Rwanda. Nta mubyeyi ushobora kureka kujya gushaka umwana we igihe yamubuze».

Uyu mwana w’umuhungu yaburiwe irengero nyuma y’urubanza rwari rumaze imyaka itanu aburana na se wabo. Mu gihe baburanye cyose kandi, ngo uyu mwana yaramutsindaga, akaba ari na ho haje kuva ko atangira guterwa ubwoba, ubundi bakagerageza kumwica, kuko yarusimbutse inshuro eshanu zose.

Rutsindura Alphonse uyu, se wa Rutsindura Alexis, si uwari umwarimu mu iseminari, ahubwo ni uwari umunyamabanga wa Padiri Kagame. Gusa ngo bitiranwaga amazina yombi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ntabwo uyu mwana ari uwa Rutsindura Alphonse kandi birazwi neza

ntegazivamo yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Banyarwanda biteye agahinda n’akababaro kenshi ahumuntu asigaye azira umutungo wababyeyi be bene ako kageni!!!! ese ubundi ko numva hari hamaze kugaragara inshuro nyinshi arusimbuka (5times)ubwo abashinzwe umutekano bakoziki? mpereye kubumudugudu no muzindi nzego? biragaragarako harigihe bamwe batubahiriza inshingano bakibuka amazi yarenze inkombe,nonese hashize amezi arenga(6 months) aburiwe irengero, ese ubundi yacumbikaga hehe? ,,,,,,,,, turasaba ubuyobozi bwa leta yubumwe bwabanyarwanda kudukurikiranira irengero rye kandi tuziko ibishoboye. murakoze

dodos yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Rwose nanjye uyu mwana ndamuzi ariko disi sinari nzi ko yabuze finalement ariko koko ubu kuki dupfa ubusa ibintu koko kandi ubu bibaye Alfonse akagaruka uwo se wabo yavuga ngo mbabarira narashutswe!!!birarambiranye rwose
Sinzi niba abayobozi bajya basoma izi commentaire ariko nisabiraga Premier ministre usanzwe afasha abana b’imfubyi bafite ibibazo by’amasambu ko rwose yafasha uyu mwana hakamenyekana ibye mperuka ari mu bitaro yarakubiswe yenda gupfa?yewe ga Rwanda!!

Gloria yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Rwose abashobora gukurikirana ikibazo cy’uyu mwana bakore ibishoboka, uyu mwana yarishinganishije ndetse abivuga no kuri radio, avuga ko uwo se wabo ashaka kumwica kubera iyo mitungo, abantu bose barabizi. Rwose uwo se wabo abazwe aho uwo mwana yagiye, kuko ibyo ni ibintu biteye agahinda.

Kamana yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Police mudatenguha nitabare uwo mwana nyabuneka!ariko Mana wadutabaye abantu bakareka gukomeza kuvutsanya ubuzima?

uwamurengeye consolee yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

MANA yange,mbega inda yanga amagara kandi bizajyana!Ese burya na nyuma yo kweza isabato abantu imitima ntihinduka! Yebaba weee, se wabo kweli!!!? nkaho yamufashe ngo amurere amuhoze amarira n’agahinda kabe bashize ahubwo aramwihakana!!! Ese iyo mitungo amwima abayiruhiye bo ko bayisize we yayiretse ra!?Ubwo se akunze abagiye kuburyo ababikiye ibyabo cg n’inda mbi gusa iba yaraturenze !!!!MANA WAKOZE BYINSHI MU RWANDA TABARA UYU MWANA AGARAGARE AHO ARI KANDI ARI MUZIMA!!! jyewe nubwo yaza yiyita uwacu nabimuhera icyo nange nkunguka umuryango!

Dede yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

uwo se wabo wa alex agomba kubazwa ibura ry’uyu mwana kuko niba yarigeze kugerageza kumwica inshuro nyinshi wasanga noneho yarageze ku mugambi we.polisi ni ikore iyo bwabaga hamenyekane aho uriya mwana yagiye

alain yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

iby’uru rubanza byabaye agatereranzamba kandi sirwo gusa kuko imitungo y’abana b’imfubyi yagiye yigarurirwa na bene babo bagira icyo bavuga bagahinduka ibicibwa none batangiye no kuzimira gahorogahoro!!!leta nubwo yahagurukiye iki kibazo igomba kongeramo imbaraga kuko aho bigeze ndunva birenze ibihagije.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka