Nyabihu: Arashimirwa ko yahishe Abatutsi benshi muri Jenoside none bakaba bakiriho
Ndagijimana Jean Bosco, Moise Sinangumuryango n’abandi, barashimwa ko bakoze ibikorwa byerekana umutima w’impuhwe n’urukundo kuko babashije guhisha Abatutsi bahigwaga mu bihe bya Jenoside none bakaba bakiriho.
Abantu nk’aba bagize umutima w’ubutwari mu gihe cyari gikomeye cya Jenoside bakwiye gushimirwa cyane; nk’uko byemezwa na Juru Anastase, uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu.
Kuri we asanga bene aba bantu bari bashorewe n’Imana kandi umuntu ukora icyiza n’Imana iramufasha.
Abantu bahishwe n’aba bagiraneza kugeza ubu benshi baracyariho kandi bamwe babaye abagabo n’abagore. Jenoside ikirangira bamwe baje gusura Ndagijimana rimwe na rimwe akabayoberwa kubera uko yabahishaga bameze nabi, bamwe batemwe.
Juru atanga urugero rw’umugore waje gusura Ndagijimana nyuma ya Jenoside, akabanza kumuyoberwa kuko yari yaramuhishe baramutemye mu mutwe. Kugira ngo amumenye n’uko yakuyemo igitambaro akamwereka hahandi bari baramutemye.
Ndagijimana we avuga ko yahishe Abatutsi kubera batotezwaga, bakicwa urubozo kuko yahaga agaciro Imana yaremye abantu kandi agaha n’agaciro ikiremwa muntu Imana yeremye mu ishusho yayo.
Avuga ko mu kuri we yabonaga Abatutsi bazize ubusa mu gace yari arimo. Yongeraho ko intambara yarwanwaga yari ayizi kandi abayirwanaga bari bafite impamvu zabo bwite zizwi na Leta muri rusange.
Kuba ataremeranyaga na Leta yariho ku bwicanyi bwakorwaga, nicyo cyatumye akora uko ashoboye kose ngo akize bagenzi be barenganaga nubwo byari bigoye. Avuga ko ubuntu bw’Imana n’agakiza kayo ari byo byatumye abasha gukora ibikorwa nk’ibyo.
Tumubajije uko yiyumva iyo abonye abo yahishe bakiriho ari abagabo n’abagore bakomeye, Ndagijimana yadutangarije ko bimushimisha cyane kuko bicara bakaganira bagatwenga kuko bamwe bari abana babaye abagore n’abagabo,abandi barimo kurangiza za kaminuza, abandi bari mu gisirikare cy’u Rwanda, iyo bavugana arishima cyane.
Avuga ko iyo wari ugiye kubura inshuti zawe ku buryo butunguranye ukizikunze ariko Imana igakinga ukuboko ukongera kuzibona wishima cyane.
Ndagijimana arasabaAbanyarwanda guha agaciro ikiremwamuntu muri rusange; kandi avuga ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka buri Munyarwanda yakwigomwa akagira umusanzu atanga kugira ngo abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bafashwe kwigira be guheranwa n’agahinda.
Asaba kandi ko abantu bacitse ku icumu rya Jenoside bakwiye kwegerwa, bakitwaho, bagasurwa, bakerekwa umutima w’impuhwe n’urukundo bityo ntibagume mu bwigunge.
Ndagijimana yahishe Abatutsi benshi b’ahahoze ari Komini Mutura ubu hakaba ari mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, ahahoze ari Kanama ubu hakaba ari mu karere ka Rubavu ndetse n’ahahoze ari komini Nkuri ubu hakaba ari mu karere ka Nyabihu.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo ko numva ari imana bwite yari imulimo ikabalinda kuko guhisha nawe barakwicaga kdi ubwo niba yarahishe we ntiyishe,kdi iyo uticaga nabwo barakwicaga kdi bakagusaka,numvaga yazaduha ubuhamya bw’ukuntu yahatanye kuko ndumva bwanadufasha rwose,n’ikintu gikomeye cyane abatali bari mu rwanda ntabwo mwumva icyo yakoze.en tt ça uwiteka ajye aba mubye byose amwiteho pe.nanjye ndamushimiye.
ahubwo ko numva ari imana bwite yari imulimo ikabalinda kuko guhisha nawe barakwicaga kdi ubwo niba yarahishe we ntiyishe,kdi iyo uticaga nabwo barakwicaga kdi bakagusaka,numvaga yazaduha ubuhamya bw’ukuntu yahatanye kuko ndumva bwanadufasha rwose,n’ikintu gikomeye cyane abatali bari mu rwanda ntabwo mwumva icyo yakoze.en tt ça uwiteka ajye aba mubye byose amwiteho pe.nanjye ndamushimiye.
Uwiteka azaguhemba kuricyo gikorwa kiza wakoze.Nkwifurije kuzabona ijuru.