Umufaransa uzi amabanga y’iraswa ry’indege ya Habyarimana agiye gukurikiranwa mu rukiko

Nyuma y’uko mu kwezi gushize urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa ruhaye agaciro raporo ivuga ko ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana ryashakirwa inkomoko mu kigo cya gisirikare cy’i Kanombe, ubu urwo rukiko rwahisemo gukurikirana Paul Barril ufite amabanga menshi muri iyo dosiye.

Ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa cyanditse ko Paul Barril wari umukuru muri Jandarumeri y’Ubufaransa ku butegetsi bwa Francois Mitterrand, yakoreye ingendo nyinshi cyane mu Rwanda, aho yanagaragaye ku mugoroba tariki 05/04/1994, kandi ngo yari n’umujyanama wa Habyarimana by’umwihariko.

Inkuru y’urubuga survie.org ivuga ko Urukiko rw’i Paris rugiye guta muri yombi Barril, nyuma y’uko rusanze ashyigikiye akaba n’igikoresho cya Agatha Kanziga Habyarimana.

Agatha Habyarimana yagiye gusaba urwo rukiko gutesha agaciro raporo yakozwe n’abacamanza Mark Trevidic na Nathalie Poux tariki 19/03/2013, ariko rwamuteye utwatsi.

Raporo y’abo bacamanza ivuga ko indege yari itwaye Juvenal Habyarimana na Sipiriyani Ntaryamira wari Perezida w’u Burundi, ishobora kuba yararashwe n’intagondwa z’abasirikare ba Habyarimana zitamushakaga, ishingiye ku bimenyetso byakusanyijwe mu Rwanda, n’abo bacamanza Trevidic na Poux.

Gusa ngo Paul Barril ntiyashakaga ko abo bacamanza baza gukorera inyigo aho indege yarasiwe, kuko na mbere yaho ngo yatambamiye icyifuzo cy’Inteko ishinga amategeko y’u Bufaransa cyo kuza gucukumbura uruhare rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nk’uko Le Parisien cyabyanditse.

Paul Barril arashinjwa gukorana na Jean Louis Bruguiere wari wanditse indi raporo mu mwaka w’2006, ivuga ko indege yari itwaye Habyarimana yarashwe n’ingabo zari iz’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ziyobowe na Perezida Paul Kagame. Iyi raporo yanenzwe kubamo amakuru atagira gihamya kuko itakorewe aho indege yarasiwe.

Ibimenyetso bigenda birushaho guhama abari ingabo za Habyarimana kuko no mu biro by’umurango w’abibumbye (UN), umunyamakuru w’Umwongereza yahavumbuye inyandiko igaragaza ko ingabo za Habyarimana zari zifite ibisasu bya (missile sol-air) byakorewe mu Bufaransa, ikaba yarahise yiyongera mu bimenyetso bya Trevidic na Poux.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nibyo Nihabeho Ubufatanye Hagati Yu Rwanda Nu Buyapani Kugirango Habeho Iterambere Kubihugu Byombi Murakoze

TUYISENGE DANIEL yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

IMANA ISANGE ABANYARWANDA NAHO JENOSIDE YO IRAGAHERA YADUKOZEHO TWESE

SEBYATSI yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

ni byiza ko abantu bagize uruhare urwo ari rwo rwose muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 bajya ahagaragara kuko baraduhemukiye pbikabije.

eric rutabingwa yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Ari uwishe,uwasahuye,uwatunze urutoki,uwavugije induru,uwagambanye,kurimbura abatutsi bose ubutabera buzatinda ariko buzabageraho,uyu musirikare cg umujandarume niwe washutse ba ruzibiza n’ubwo atari abana gutanga ubuhamya bupfuye kugirango yivaneho uruhare yagize mu guhanura iriya ndege n’ubwo nta cyari kiyirimo

rudakikwa yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Ukuri kuratinda ntiguhera!amaherezo na kanziga azafatwa aryozwe amaraso y’impinja,abakecuru n’abasaza bazize genocide yibasiye abatutsi,kuko akazu yari ayoboye niko nshurabwenge bwa genocide.

rwanga yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka