Abanyarwanda baba Darfur bibutse inzirakarengane zaguye muri Jenoside
Umuryango w’Abanyarwanda baba mu ntara ya Darfour n’inshuti zabo hamwe n’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye bifatanyije kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunsi wa mbere w’icyumweru cyo kwibuka, tariki 07/04/2013, waranzwe n’Urugendo rwo Kwibuka n’ijoro ry’icyiriyo byaherekejwe n’ibiganiro byibanze ku nzira Abanyarwanda baciyemo mu gihe cya Jenoside, byabereye mu kigo cya Gisilikare cya El Fasher i Darfur.
Mohammed Yonis, wungirije intumwa idasanzwe ishinzwe ibikorwa n’imicungire, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariyo mbi kurusha ubundi bwicanyi bwigeze bubaho mu kinyejana cya 20.
Yatangaje ko ibyabaye mu Rwanda byose byatewe n’umuco wo kudahana no guteza imbere amoko byari byarimirijwe imbere.
Yatangaje ko n’ubwo ibyabaye byari biteye ubwoba ariko u Rwanda rwashoboye kubyikuramo, ubu rukaba rwarashoboye kwiyubaka mu bukungu n’amahoro.
Muzungu Munyaneza uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, yatangaje ko kugira ngo Jenoside igerweho byatewe n’uko yateguwe mu gihe cy’imyaka 50, aho mu myaka yabanjirije Abatutsi bicwaga nta gikurikirana.
Col. Ludovic Mugisha uhagarariye ingabo z’u Rwanda muri Darfur we yasobanuye ko intego yo kwigira yaturutse ku kuba Abanyarwanda aribo babashije kwihagarikira Jenoside amahanga arebera. Yasabye abari aho bose kwamagana Jenoside n’ibijyanye nayo bavuga ngo “Ntibizongere ukundi”.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|