Guy Artiges avuguruza Jean-Louis Bruguière ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana

Umujandarume w’Umubiligi wakoze iperereza ku rupfu rw’Ababiligi 10 baguye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, avuga ko imyanzuro y’iperereza rye igaragaza ko ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ridakwiye kubazwa abari muri FPR ahubwo bikwiye kubazwa abari mu gatsiko k’akazu.

Guy Artiges avuga ko mu iperereza yakoze yahuye n’abatangabuhamya batandukanye kandi benshi bari mu gisirikare no mu buyobozi bwo ku gihe cya Perezida Habyarimana, bakaba baramutangarije ko mbere y’uko indege ya Perezida ihanurwa abasirikare n’abajandarume babwiraga abantu ko hashobora kuba ikintu gikomeye ndetse biteguye bikomeye.

Guy Artiges avuga ko mu buhamya yakiriye, abasirikare n’abajandarume batangiye gukura abantu mu nzira hakiri kare kandi bitari bisanzwe, akavuga ko hari n’aho umukozi yaburiye ba shebuja ko bagomba kwitonda mu gihe taliki ya 6 Mata 1994 nyuma ya saa sita Kigali yari ifite igicu kidasanzwe.

Mu bibazo yabajijwe n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, Guy Artiges yavuze ko atakwemeza abafite uruhare rwo kwica Perezida Habyarimana ari abo mu ishyaka rya CDR batari bashyigikiye amasezerano y’Arusha yagombaga gutuma habaho isaranganya ry’ubutegetsi.

CDR ngo yari yari yarakoze urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa nk’uko Guy Artiges yabitangarijwe na bamwe mu batangabuhamya, akavuga ko iraswa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana ryakabajijwe abagize akazu barimo umufasha wa Perezida Agathe Habyarimana n’abavandimwe be bakoranaga n’agatsiko kitwaga « amasasu ».

Agatsiko « amasasu » kazwi kuba kararwanyaga amasezerano y’Arusha ngo kuko mu gihe Perezida Habyarimana yari kuba asinye amasezerano y’Arusha yari kuba agambaniye Abahutu.

Umucamanza Jean-Louis Bruguière.
Umucamanza Jean-Louis Bruguière.

Guy Artiges avuga ko mu buhamya yakiriye harimo n’ubugaragaza uruhare rw’Abufaransa, harimo abasirikare b’Abafaransa b’abahanga mu kurasa baje mu Rwanda 1993 binjiriye mu gihugu cy’u Burundi. Taliki 4 Mata 1994 ngo nibwo abo basirikare bambaraga nk’abasivile bamenyekanye ko bari mu Rwanda.

Guy Artiges yemeza ko iperereza umucamanza Bruguière yakoze yarikoze nabi nubwo atamenya niba ari ubumenyi bucye cyangwa afite abamukoresheje.

Uretse ibyagaragajwe n’abatangabuhamya ba Guy Artiges, raporo yashyizwe ahagaragara n’impuguke zigenga ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, igaragaza ko Major Ntuyahaga Bernard yagize uruhare mu iyicwa ry’abasirikari icumi b’ababiligi bari muri MINUAR bakaba bariciwe muri Camp Kigali taliki 07/04/1994 ndetse akemera icyaha agahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Iri raporo igaragaza neza ibikorwa bya Colonel Bagosora wari mu byara wa Perezida Habyarimana n’umufasha we mu gushaka gufata ubutegetsi hagati taliki 04-07/04/1994, ikagaragaza ko igisirikare cya FAR cyari gifite ibisasu bya misile birasirwa ku butaka birasa mu kirere.

Mu rubanza rwa Bagosora, umushinjacyaha Drew White yaragaragaje ibaruwa yanditswe n’umugaba mukuru wungirije Koloneli Serubuga kuwa 17/01/1992, yandikiye Minisitiri w’ingabo amugira inama yo gushaka igisanduku cya sam16 kirimo imbunda 12 zirasa Misile na misile zayo cumi n’ebyiri.

Nubwo Bagosora yemeje ko izo ntwaro zitaguzwe, White yagaragaje ko nomero ziri kuri za mpapuro zo mu bucuruzi zigaragaza ibiciro mbere (facture proforma) zihuye n’iziri ku gisanduku cyatoraguwe n’ingabo z’u Rwanda i Masaka (hafi ya Kigali) umunsi wakurikiye uwihanurwa ry’indege.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ubu se kandi hari ugishidikanya k’uwahitanye Kinani? Kinani yazize ko avuye gusinya amasezerano yo gushyiraho inzibacyuho yaguye irimo na RPF (BBTG). Iyo Leta kandi yari kujyaho CDR ntiyarimo. Birumvikana ko itayishakaga. CDR kandi yari ishyigikiwe na MRNDD yayiremye. Kumvikana n’inkotanyi rero hakajyaho Leta itarimo CDR ni cyo kinani yazize ko nawe wari wabanje kubyanga agezeho akabyemera.

Musemakweri Pascal yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

bruguiere yakoze ibyo abahoze muri guverinoma ya miterranda bashakaga,kuko bamwe mu basirikare bakuru b’ubufaransa nibo bagiye bashaka abatangabuhamya yifashishije nka ba ruzibiza,babamerera ko bavuga ibyo bashaka ko bavuga ubundi bakabaha visa yo kujya kuba iwabo. icyo bari bagamije rero ni uguhisha uruhare bagize mu guhanura indege ya habyarimana kuko nibo banatwaye boite noir.

manishimwe yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Urupfu rwa habyarimana si ikibazo ku rwanda n’abanyarwanda kuko abarwitiranya no kwica abatutsi muri genocide ni ababa bashaka kuyobya uburari,kuko genocide yarateguwe ishyirwa mu ngiro na habyarimana atarapfa.kandi nta gisobanuro kibaho ko iyo umuntu apfuye hagomba gupfa abandi.

sangwa yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

bitinde bitebuke ukuri kuzajya ahagaragara ndetse n’abari bagize akazu bashyirwe ahagaragara ubundi babazwe ibyo bakoreye abanyarwanda, ibi byose rero sinkeka ko ari kera kuko ukuri kuri kugenda kwigaragaza ndetse n’abahanga babasha kwerrekana ibimenyetso bifatika ku ihanurwa ry’indege ya habyarima, ureke aba ba Bruguière, baba bashaka kuyobya isi yose.

mashira yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka