Musanze: Abana 28 b’imfubyi bahawe inzu ifite agaciro ka miliyoni 300
Abana 28 b’imfubyi ndetse n’abatawe n’ababyeyi bakiri impinja, bahawe inzu ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 300, mu murenge wa Gacaca, akarere ka Musanze.
Iyi nzu yahawe izina rya ‘New Hope Home,’ cyangwa se inzu yo kugarura ikizere, yatanzwe na Chantal Mbanda, akaba yarayubatse mu nkunga yahawe n’abaterankunga nyuma yo kugaragaza umushinga yari amaranye igihe wo kubakira abana badafite aho baba.
Madame Mbanda, avuga ko ubwo yari avuye muri Amerika mu 2005 yashatse guhita atangira umushinga we yari afite wo kubakira abana bo kumuhanda n’abandi badafite aho baba icumbi, cyakora ngo amikoro akaba ariyo abura, kugeza ubwo abaterankunga bemeye kumufasha.
Uyu mubyeyi usanzwe ufite abana batatu, avuga ko afite abana 31, kuko bose ababona nk’abana be, ku rugero rumwe n’urwo abo yibyariye kuko abarera, akabambika, akabagaburira, akabamenyera ko bafite amashuri n’ibindi umwana akenera ku mubyeyi.
Bosenibamwe Aime, guverineri w’intara y’Amajyaruguru avuga ko iyi nzu atari iy’abana b’imfubyi, ahubwo ari inzu y’abana ba Chantal Mbanda. Aboneraho kandi gushimira uyu mubyeyi, akavuga ko n’abandi Banyarwanda bari bakwiye kumureberaho.
Madame Chantal Mbanda, ni umufasha wa musenyeri wa diyoseze ya Shyira mu itorero ry’abangirikani mu Rwanda.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Nizere ko "Apotre" Gitwaza Imana yamushoboje akabona akanya ko gusoma iyi nkuru!
Iki gikorwa ni Inyamibwa pee..kdi birekana impuhwe za kibyeyi ziranga Leta.
Iki gikorwa ni cyiza kandi ufasha umwana burya aba yifashije kuko nibo maboko y’aurwanda rwe’ejo.
Iki gikorwa ntako gisa ariko uwacyanditse ntatubwiye niba aba bana mbona ko ari bato cyane bagombye kuba bafite ababyeyi kuko ndabona nta numwe muri bo ufite 15 imyaka...bitabaye ibyo kizaba ari inzu y’abana b’imfubyi...none aba bana bakwirera...muduhaye inkuru nziza ariko iri kudutera amatsiko...aho itandkanira na bya bigo byakira imfubyi Leta yifuza ko byafungwa abana bakakirwa mu muryango....
Jye nabanje kugira ngo ni abana batari bafite aho batura ndavuga bamwe basizwe iheruher na Jenosidi....uwamenya aamakuru afututse yatubarira...
yemwe ba apotres,reveland,bishop n’andi ma titres ahanitse dusanga mu bavugabutumwa mu rwanda,uwababaza ibyo mu vuga n’ibyo mukora mwakwerekana iki?ko muhabwa amaturo buri munsi aho musengera hakaba harubatswe haruzuye,mwasaguriye abana nk’aba bandagaye ko bazabaha amaturo akubye kenshi ayo mwaba mwabafashishije.mubibare neza harimo agatubutse kandi kazahoraho.
roho nziza itura mu mubiri muzima,uyu muvugabutumwa uwo yabwira inkuru nziza yayakirana amaboko yombi kandi akayikurikiza,kuko aba abona urugero
Iki gikorwa ni urugero ku bandi banyarwanda ndetse n’abantu muri rusange,ayandi matorero agomba kurebera kuri uyu mu kristu nyakuri.
Hello
Dore Umukirisitu ni uyu ureke bamwe birirwa bigisha aho batanga icya cumi n’amaturo gusa bakayaryohamo .
Ese Leta yategetse amadini ibikorwa Sociales ku maturo tubaha ariko cyane cyane amwe y’inzaduka yo ni Abanyamitwe bigendera neza neza .
Murakoze
Uyu mubyeyi Imana imuhe umugisha. Afite idini y’ukuri nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga
IYABAHABAGAHO ABAGIRANEZA BAKORA IBYO UYUMUBYEYI YAKOZE N’imana ntiyagaruka mwisi kuko izagarurwa n’ibyaha byacu IMANA ISUBIZE AHO YAKUYE IMUKUBIYE INSHURO 301
IYABAHABAGAHO ABAGIRANEZA BAKORA IBYO UYUMUBYEYI YAKOZE N’imana ntiyagaruka mwisi kuko izagarurwa n’ibyaha byacu IMANA ISUBIZE AHO YAKUYE IMUKUBIYE INSHURO 301
Imana imuhe umugisha kubw’umutima wa kibyeyi afite, turakangurira n’abandi bifite n’abavuga rikijyana ku mufatiraho urugero rwiza.