Padiri Murenzi Eugene ngo hari igihe yajyaga yibaza impamvu yabaye umupadiri

Padiri Murenzi Eugene wo muri Paruwasi ya Mushubati mu karere ka Rutsiro aratangaza ko hari igihe yajyaga yibaza impamvu yabaye umupadiri bikamuyobera kubera amateka yibuka y’umupadiri w’umuzungu wanze gufasha Abatutsi bari bishwe n’inzara mu 1960.

Kuwa kabili tariki 09/04/2013, Padiri Murenzi yari yaje kwifatanya n’abanya Karongi mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 19 Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994.

Muri ibyo biganiro, Padiri Murenzi yavuze amateka y’abapadiri b’abagatulika n’uruhare rwabo mu gutiza umurindi ubugizi bwa nabi bwakorewe Abatutsi ubwo mu Rwanda habaga ingirwa mpinduramatwara yo mu 1959. Ababyeyi ba Padiri Murenzi babaga muri perefegitura ya Butare, ahasigaye ari mu karere ka Gisagara.

Ubwo Abahutu bameneshaga Abatutsi mu 1959 kugeza mu 1960, Padiri Murenzi yari akiri umwana muto, ariko yibuka neza uko byari bimeze, kuko yabonaga abantu bahunga, abandi batwikirwa, kandi n’ababyeyi be bafite ubwoba, kugeza igihe nawe yageze aho agahunga agatana n’ababyeyi be.

Igihe rero bahungaga, ngo babashije kugera kuri Paruwasi ya Mugombwa mu karere ka Gisagara, ariko bari bamaze iminsi ntacyo bashyira mu nda.

Padiri Murenzi Eugene (uhagaze) atanga ikiganiro mu karere ka Karongi.
Padiri Murenzi Eugene (uhagaze) atanga ikiganiro mu karere ka Karongi.

Ubwo aragenda yegera umupadiri waho w’umuzungu witwaga Crépin amusaba ko yabaha ibyo kurya kuko inzara yari igiye kubica. Amagambo uwo mupadiri yamusubije ngo na n’ubu arayibuka akamutera agahinda.

Padiri Murenzi yagize ati: “Naramubwiye nti padiri ko inzara itwishe? Padiri aransubiza ati mupfe babahambe, irimbi riri hafi! Ko mudapfa? Ko mudapfa se?”

Murenzi Eugene yabisubiragamo yigana ya mvugo ishekeje y’abapadiri b’abazungu, abari bakurikiye ikiganiro byabaye nk’ibibasetsa n’ubwo byari bibabaje.

Ubwo ngo babonye uwo mupadiri nta cyo abamariye bajya kureba umubikira nawe w’umuzungu bamusaba amata, hanyuma nawe arabasubiza ati: “Mugende murebe Rukeba abahe amata”.

(Rukeba yari umuyobozi w’ishyaka ry’Abatutsi rya runari )

Murenzi Eugene ngo yumvise bidashoboka ko umupadiri yabwira atyo umuntu w’umwana, kandi ubwo ngo yagendaga amukurura amakanzu asa n’umwana ubwira umubyei, kuko yari azi ko abapadiri barangwa no gukunda abantu cyane cyane abana bato.

Nubwo Murenzi nawe yageze aho akaba umupadiri amaze gukura, ngo hari igihe yajyaga yibaza impamvu yamubaye, ariko akagarura agatima kubera ko icyaha ari gatozi kandi kibazwa nyiracyo.

Padiri Murenzi Eugene ari kumwe n'umwana utavuga (Photo: Orinfor)
Padiri Murenzi Eugene ari kumwe n’umwana utavuga (Photo: Orinfor)

Padiri Murenzi yanaboneyeho akanya ko kugaya Abanyarwanda bakunze kuvuga ngo barashutswe, ngo ni abazungu bazanye amacakuburi.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Ni byo abazungu baraje basanga tubanye neza nta Muhutu nta Mututsi, ariko burya usenya urwe umutiza umuhoro. Buri wese afite uruhare rwe. Niba umuntu aje akaguha umupanga akakubwira ngo genda uteme kanaka, uzi ko atava amaraso? Ni ukuvuga rero ngo niba yarakubwiye ngo genda ukore ikibi ukagikora, afite uruhare rwe nawe ufite urwawe”.

Ibiganiro ku mateka ya Jenoside mu karere ka Karongi, kimwe n’ahandi mu Rwanda hose, birabera ku rwego rw’utugari n’imidugudu.

Padiri Murenzi Eugene yari yitabiriye icyabereye mu kagari ka Kibuye mu murenge wa Bwishyura, ariko akaba ayobora ikigo cyitwa Komera, cyita ku bana bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kwibuka kunshyuro 19 tugeze ahantu heza ubona abanyarwanda bose bamaze kubyiyumvamo ibyo ndabivuga nshingiye kubwitabire bwibiganiro ubwo usanga abantu basigaye babyitabira ndetse n’ibihugu byinshyi wabonye uburyo bifatikanyije natwe.

Kamana yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Kubavuga ko kiliziya yabigizemo uruhare njye sindabyemera ahubwo bamwe mubayobozi bayo babigizemo uruhare ntibitangaje ko hari abishe ariko hari nabishwe bazira kurengera abatutsi kdi bose ari abakirisitu cg abapadiri gatolika none se ntibigishwaga amahame amwe yayo? ko bakoze ibitandukanye?, ubuse tujye aho tuvuge ko abahutu bose ari babi? none se tuvugeko abatutsi bose ari abatagatifu? njye sinemeranya nabavuga ko bashutswe nabazungu gute? waba udashobora kwica imbeba ugatema umuntu?, nikamere yabo ntabumuntu bwari bubarimo niyo mpamvu nubu iyo bafunguwe mbarwa aribo bitwara neza abenshi nubundi basubiramo bishe cg bakoze ibidakorwa. anyway Imana niyo nkuru yo yatumye nibura abanyarwanda twongera kubana harakabaho leta y’ubumwe.

Muntu yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Birababaje cyane kubona witabaje umuntu akaguhunga.

Bosco yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

n’ubwo buriya intare ikurira umwana ikakwereka ko ntacyo biyibwiye,kiliziya gatolika niyo yashimangiye iturufu y’ivanguramoko mu rwanda,kuko urebye abahoze mu buyobozi bukuru bwayo uruhare bagize nko kwandika icyo bise manifesto hutu usanga ari nabo bagize uruhare runini mu gutegura genocide yibasiye abatutsi mu bihe bitandukanye mbere y’imperuka ya 1994,kuko abatutsi bicwaga za bugesera,kibirira,rukumberi n’ahandi kiliziya irebera ntigire uwo itabariza ari ubufatanyacyaha bukomeye.amaherezo bazabibazwa.

athanase yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Ubugome bw’aba padiri ngewe bwanciye kuri kiliziya gatolika,kuko na ya nvugo yabo ngo unva ibyo nvuga wireba ibyo nkora itera kwibaza byinshi,kuko hari abajyaga gusoma misa muri genocide bavuye kwica cyangwa gutungira interahamwe aho abatutsi bihishe,ibyo byanteye rero kubatera umugongo burundu na rizima.

mushumba yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka