Abafata indege ya Habyarimana nk’imbarutso ya Jenoside baba bashaka kwerekana ko yari Perezida wa bamwe

Mu kiganiro bajyiriye mu mujyi wa Muhanga, tariki 09/04/2013, bamwe mu batuye uyu mujyi basanga kuba abavuga ko ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu Juvenal Habyalimana ariryo mbarutso ya Jenoside yakorewe abatutsi baba bibeshya.

Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Uhagaze Francois yavuze ko abavuge ko Jenoside yakorewe Abatusi yatewe n’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari umukuru w’igihugu ari ukwerekana ko Perezida yari uw’ubwoko bumwe.

Yagize ati “Hari abavuga ko Abahutu birashye mu Batutsi bakabica kubera umujinya batewe n’indege ya Perezida Habyarimaba yahanuwe! None se ubwo ntibaba bashaka kwerekana ko Perezida yari uw’Abahutu gusa? Abatwa n’Abatutsi bo bari he”.

Aha Uhagaze akomeza avuga ko iyi ari imwe mu nzira yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kwerekana ko hari impamvu yatumye Jenoside iba. Abandi babivuga ngo usanga bashaka guhakana uruhare rwabo mu gihe cya Jenoside barugereka ku bandi batigeze barugira.

Mu bihe bishize ndetse na magingo aya ikibazo cy’uwarashe indege y’uwari umukuru w’igihugu gikomeje kuba impaka ndende nyamara ubushakashatsi bumwe na bumwe bukomeje kugenda bwerekana ko abarashe iyi ndege bari ku ruhande rw’abasirikare be bari ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Ubu bushakashatsi bwaje nyuma y’uko hari abandi bavugaga ko indege ya Habyalimana yaba yararashwe n’abahoze ari ingabo za RPF-Inkotanyi. Aba ariko nabo babihakana bivuye inyuma cyane ko bo bavuga ko batari bafite uburenganzira bwo kwinjira muri zone iki gisasu bavuga ko cyaterewemo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka