Ngoma: Abanyeshuri ba KIE bubakiye inzu uwacitse ku icumu i Rukumberi

Abanyeshuri bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) bo mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) n’ubuyobozi bw’iri shuri basaniye uwacitse ku icumu utuye i Rukumberi inzu banoroza abandi icumi babaha amatungo.

Inzu yasanwe yari igiye kugwa kubera gushiraho urwondo naho amatungo yahawe abacitse ku icumu batishoboye icumi b’i Rukumberi ni ihene icumi.

Ubuyobozi bwa AERG muri KIE buvuga ko bwatekereje icyo gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bababa hafi.

Abanyakigali cyangwa abanyabiro ntibyababuzaga gukata urwondo no kuruhoma ku nzu.
Abanyakigali cyangwa abanyabiro ntibyababuzaga gukata urwondo no kuruhoma ku nzu.

Indi ntego igikorwa cyari kigamije ngo ni ukugendana n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka aho gusanira inzu utishoboye wacitse ku icumu ari ukumufasha kwigira bamuha urugero mu kwikemurira ibibazo.

Uhagarariye AERG muri KIE, Theoneste Hagenimana ,yagize ati “Rukumberi mu byukuri ni ahantu hafite amateka yihariye kuri Jenoside, n’ibibazo abayirokotse bafite nabyo bisa n’aho byihariye niyo mpamvu ariho twahisemo ngo tuze twifatanye nabo tubafasha kwigira tubaha amatungo tunabasanira inzu.”

Uwasaniwe inzu, umusaza Rugeninyange Maricel, yavuze ko mu bihe bikomeye nk’ibi byo kwibuka abazize Jenoside baba bihebye cyane bityo ko iyo hagize ubatekerezaho akabasura bituma bagarura icyizere bakumva ko hari abantu beza bakibaho.

Mugihe gito inzu yari igiye kurangira kubera guhuza ingufu hagati y'abanyeshuri n'abakozi ba KIE ndetse na nyiri nzu wabafashaga yaba kuvoma ndetse no gukata urwondo.
Mugihe gito inzu yari igiye kurangira kubera guhuza ingufu hagati y’abanyeshuri n’abakozi ba KIE ndetse na nyiri nzu wabafashaga yaba kuvoma ndetse no gukata urwondo.

Yagize ati “Rwose iyo mbonye abanyeshuri ba Universite nkaba cyangwa undi muntu iyo atwegereye tukaganira biratunezeza cyane. Rwose kuba bamfashije gusana iyi nzu yari igiye kungwaho biranejeje cyane byibuze mbonye ko ntari jyenyine hari abandi Banyarwanda turi kumwe”.

Uretse gusanira inzu utishoboye, abanyeshuri ndetse n’abakozi ba KIE bagera kuri 65 banamwubakiye akarima k’igikoni.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu (VRAF) muri KIE, Kamari Alphonse, n’ikibido cy’amazi avuye kuvoma yo gukata urwondo, yavuze ko KIE nk’uko yagumye kubikora ko itazahwema gutanga ubufasha.

Uburemere bw'ikibazo cyari gihari cyo gufasha bwatumye bakura inkweto bahitamo gukata urwondo.
Uburemere bw’ikibazo cyari gihari cyo gufasha bwatumye bakura inkweto bahitamo gukata urwondo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukumberi, Nyamutera Emmanuel, yavuze ko abacitse ku icumu badafite amacumbi bakiri benshi ariko ko hari gahunda yo kububakira idatinze uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibikorwa nkibi byurukundo bige bituranga numurage mwiza wabo twabuze .kie courage

ndayizeye diogene yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka