Itegeko rishya ry’itangazamakuru riraha agaciro kanini inyungu z’abaturage n’iz’itangazamakuru

Bamwe mu bamaze kubona itegeko no02/2013 rigenga itangazamakuru barishimira kuba riha abaturage agaciro ndetse n’ubwigenge ku itangazamakuru rikorera mu Rwanda.

Bagize icyo bavuga ku ngingo zaryo kuva ku ya mbere kugeza ku ya kane, aho ritangira risobanura ko ikigamijwe muri ryo, ari ukugena uburenganzira, inshingano, imiterere n’imikorere by’itangazamakuru mu Rwanda, hagamijwe inyungu rusange za rubanda.

Remy Maurice Ufitinema, umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda wagize icyo avuga kuri iyi ngingo, aragira ati: “Iyo ngingo ndabona ije kudufasha twe nk’abanyamakuru ba ORINFOR kwegera abaturage no kurushaho kubakorera, kuko mbere yaho twitwaga igitangazamakuru gikorera Leta.”

Itandukaniro hagati y’imikorere mishya n’imikorere yari isanzweho, ngo ni uko abanyamakuru ba Radio na Televiziyo by’u Rwanda bazajya babanza kuganira n’abaturage, bamara kumva ibibazo bafite bakabigeza ku nzego zibishinzwe, aho kugira ngo bakore amakuru avuye muri izo nzego gusa.

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ifite Itangazamakuru mu nshingano, isobanura ko itegeko rizagenga ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA (kigizwe na Radio na Televeziyo), rizasobanura neza imikorere mishya y’icyo kigo.

Ubwigenge bw’itangazamakuru

Bitandukanye n’itegeko ry’ubushize ryahaga ububasha Inama Nkuru y’Itangangazamakuru, bwo gutanga ibyangombwa n’uburenganzira bwo gukora umwuga w’itangazamakuru, ubu noneho ubwo burenganzira buzajya butangwa n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura.

Abanyamakuru twaganiriye bashimira iyi ngingo kuba yemerera abanyamakuru guha uburenganzira n’ibyangombwa bagenzi babo, kuko ngo ari bo baba baziranye kurusha uko urwego rwa Leta ruba rudafite amakuru ahagije ku muntu, rwamuha ibyangombwa.

“Ntiwashira ingingimira n’amakenga k’umunyamakuru utazi aho akora cyangwa yaherewe ibyangombwa, cyangwa se utazi n’imikorere ye”, nk’uko Alfonse Muhire, uhagarariye ishami ry’amakuru kuri Radio Isango Star yasobanuye.

Icyakora, nk’uko n’itegeko ribivuga, umunyamakuru w’umunyamahanga cyangwa uw’umunyarwanda ukorera igitangazamakuru cy’amahanga, ahabwa uburenganzira n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha.

Mugabe Robert, nyir’ikinyamakuru cyitwa Great Lakes Voice ati:“Leta ni nayo isobanukiwe n’abanyamakuru nk’abo b’abanyamahanga utamenya ikibagenza! Ibyo rero nta kibazo biteje na gito”.

Ingingo ya kane ivuga ibyo kugenzura itangazamakuru, nayo iha ububasha Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, bwo kugenzura imikorere n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi.

Igika cyayo cya kabiri kikagira kiti:” Icyakora urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, runashinzwe kugenzura itangazamakuru rikoresha amajwi, amajwi n’amashusho, amashusho na interneti”.

Itegeko rishya rigenga itengazamakuru mu Rwanda ryasohotse muri Werurwe 2013.
Itegeko rishya rigenga itengazamakuru mu Rwanda ryasohotse muri Werurwe 2013.

Habayeho kutabyumva kimwe hagati ya Solange Ayanone, umunyamakuru wigenga, na Remy Maurice Ufitinema, aho umwe yagiraga ati:” Leta ntiyashatse kurekura itangazamakuru”, undi ati:” Ni ngombwa kutarekura itangazamakuru ryose 100% kuko habaho kwica byinshi.”

Ufitinema yemeza ko kurekura itangazamakuru rikigenga ari byiza, ariko na none hakabaho kureberera kugirango ntiryongere kugusha Igihugu mu kaga nk’ako ryagiteje muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abanyamakuru bafite amatsiko yo kumenya igihe amatora y’abazayobora Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura azabera, ndetse n’ibizashingirwaho mu kugena abakandida.

Kuri ubu abanyamakuru bamaze kwitoramo komite y’agateganyo igizwe n’abakomiseri 13, bategura uburyo urwo rwego ruzashyirwaho, ndetse banagene imikorere yarwo.

Gusa, “niba Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura ruzaba ruyobowe n’abantu bahawe gukora mu bitangazamakuru ku bw’amarangamutima cyangwa ubundi buryo budasobanutse, ntaho byaba bitandukaniye n’aho tuvuye” -Alfonse Muhire.

Inkuru nziza ni uko uru rwego ruzashyirwaho n’abanyamakuru ubwabo,(igihe bazabishakira bazarutora), nk’uko Itegeko ribibemerera mu ngingo yaryo ya kabiri, isobanura amagambo mu gika cya 20.

Tuzakomeza kubagezaho byinshi ku ngingo zikurikiraho z’iri tegeko, n’andi mategeko agenga itangazamakuru mu Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira abakomeje gukora amategeko y’itangazamakuru, nibura turizera ko tutazongera kubona abanyamakuru nka ba kantona, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya genocide.

justin yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Itangaza makuru dore niryo ryashishikarije rinamamaza Genocide, bajye barishyiriraho amategeko akarishye ritazongera kuturoha mu bwicanyi! Ereda twe ibyo itangaza makuru rivuze tuba twunva aribyo, ntirikwiye kuzatubeshya.

Nyanzira yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka