“Gusura Kadogi Paul sibyo byanjyanye muri gereza ya Nyanza”- Komiseri Mukanyangezi

Komiseri Mukanyagenzi Dativa ushinzwe kugorora, uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) aratangaza ko atigeze asura Kadogi Paul muri gereza ya Nyanza ahubwo ngo yahageze ku bw’impamvu z’akazi aboneraho kumusuhuza nk’umwe mu mfungwa n’abagororwa afite mu nshingano ze.

Uyu komiseri avuga ko kuba Kadogi Paul ufungiye Jenoside muri gereza ya Nyanza yaramutumyeho ngo baramukanye ataricyo kintu cy’ibanze cyari cyamuzanye muri iyo gereza ku buryo yagihururiza itangazamakuru.

Asobanura ko yari yazanwe no gutanga ikiganiro ku ruhare rw’umugore mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda ariko akaboneraho no gusuhuza uwo Kadogi Paul nk’uko yasuhuza n’undi wese ufungiye ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Mu kiganiro na Kigali Today Mukanyangezi yatangaje ko mu nshingano ze harimo kwegera imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza z’u Rwanda kugira ngo bakangurirwe kuvugisha ukuri ku byaha bakoze birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Akomeza asobanura ko Kadogi Paul nk’umwe mu bantu bamuhemukiye akaba yarashinyaguriye se umubyara muri Jenoside ndetse akaba yaramubonaga akamwihisha aribyo byatumwe amwegera kugira ngo amufashe kujya mu nzira nziza iboneye yo kugororoka.

Yongeyeho ko kujya gusura no gutanga imbabazi ataribyo byamujyanye muri gereza ya Nyanza ahubwo yajyanwe no gutanga ikiganiro asanga cyarahinduye benshi mu buryo bw’imitekerereze na Kadogi Paul arimo kuko byatumye yemera kuva ku izima atera intambwe bagasuhuzanya.

Komiseri Mukanyagenzi Dativa ashimangira ko kuba Kadogi Paul wahoze ari burugumestiri wa komini Nshili (ubu ni mu karere ka Nyaruguru) barashoboye kuvugana nyuma y’imyaka myinshi amwihisha ari ikintu cyamufashije mu mutima we ndetse no ku ruhande rw’uwamuhemukiye.

Ngo gufata uko guhura kwabayeho ukaguhuza n’inyito yo kubabarira ngo nta sano n’imwe ibyo byombi bifitanye nk’uko Komiseri Mukanyagenzi Dativa ushinzwe kugorora, uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa abitangaza.

Yasabye ko ababonye inyandiko mu itangazamakuru ivuga ko komiseri Mukanyangezi Dativa yasuye muri gereza ya Nyanza uwamwiciye se muri Jenoside yakorewe Abatutsi akamubabarira batayifata nk’ukuri ngo kuko si cyo cyari cyahamujyanye ahubwo yari yahajyanwe n’impamvu z’akazi ashinzwe.

Uyu komiseri avuga icyumweru cy’icyunamo cyibukwamo abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe muri jenoside yo muri Mata 1994 mu Rwanda gitandukanye n’icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu. Buri kintu kigira umwanya wacyo!

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Imana yonyine Dativa we, ntacyo. Ububasha ufite hari aho bugarukira.
Intwali ntibeshya kandi ngo iyobye, nkuko papa wawe yabaye yo.
Ngo arakwihisha, ubwo yabishobora? Icyo kiranyagisha.

gakuba yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

jyewe dativa ndamwumva. Iyo umuntu agiye mu kazi ahantu ntibimubuza kuramutsa abo ahasanze yaba abazi cg atabazi baba baramuhemukiye cg bataramuhemukiye. Sagatarama yari umuntu w intwati kansi wareraga abana be neza akabatoza imico myiza irimo no kwihangana no kwiyumanganya mu bibazo. Niyo mpamvu yagiye gukora akazi ke akanashobora gusuhuza uwamuhemukiye. Dativa akomeze yihangane ku bw igihemu kadogi yamugiriye

emmanuel ruhara yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

jyewe dativa ndamwumva. Iyo umuntu agiye mu kazi ahantu ntibimubuza kuramutsa abo ahasanze yaba abazi cg atabazi baba baramuhemukiye cg bataramuhemukiye. Sagatarama yari umuntu w intwati kansi wareraga abana be neza akabatoza imico myiza irimo no kwihangana no kwiyumanganya mu bibazo. Niyo mpamvu yagiye gukora akazi ke akanashobora gusuhuza uwamuhemukiye. Dativa akomeze yihangane ku bw igihemu kadogi yamugiriye

emmanuel ruhara yanditse ku itariki ya: 14-04-2013  →  Musubize

Ntiwumva rero ko byari ibigambo by’abanyamakuru! Imbabazi ni faux cyane ku muntu utanazigusabye!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Ko umurusha ububasha se yakwihisha he? Ndagushimiye kuko watumye tumubona ntitwari tuzi aho ari. Dukomeze twikomeza

yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

sha nibyiza kubabarira, iyaba nanjye naramenye uwishe umuryango wanjye nkamubabarira menye naho yaguye gusa uri umwana mwiza kubabarira nibyiza kdi imana ikongerere ubundi guhora ni ukw’imana.

ndubi yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Igikorwa wakoze nubwo wari mukazi kawe ariko mpamyako ari Imana yaguhaye uwo mwanya ngo igihe nikigera bizagende gutyo; ndahamyako ari icyigeragezo waruhuye nacyo kandi nkanahamyako wagisohotsemo wemye kuko hari nutakwifuza kumuhereza intoki ahubwo akagurira abasuruveya ngo bamutimbagure. Imana iza kugeza nokuyindi ntera maze ubere abandi urugero

kagabe Paul yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Yemwe niyo yamubabarira ntacyo byaba bitwaye uretse ko nyine yabikora abikuye kumutima ntamuntu ubimuhase ariko ntinambwe yatewe yokumuvugisha nayishima

mathias yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

mbashimira ko mutugezaho amakuru meza ariko mujye mutugezaho inkuru aruko mwayihagazeho kuko ubu mwari mwatubeshye

Nangibihuha yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Ubishoboye wababarira, ariko ni ukuri biragoye, ni ugusaba Imana imbaraga zo gushobozwa kubabarira. Ariko rero n’abatwiciye ntibajya banafata intambwe ngo basabe imbabazi nibura umuntu amenye aho yahera.

mimi yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Kubabarira ni byiza iyo umuntu abishoboye kuko ni indi mpano twebwe tudakunda kugira cyane! Gusa wunva bikurimo wabikora kuko nibyo byakunga abanyarwanda.

kanyandekwe yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka