Imwe mu miryango ibeshya ko ifasha imbabare yishyirira mu mifuko - Musenyeri Birindabagabo

Musenyeri wa Diocese ya Gahini, Alex Birindabagabo, aratangaza ko imwe mu miryango mpuzamahanga yirukankira ahari imvururu muri Afurika ivuga ko ije gufasha imbabare, ariko igahugira mu biyifitiye inyungu gusa.

Ibi Musenyeri Birindabagabo yabitangarije muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic kuri uyu wa Gatatu taliki 10/04/2013, ku mugoroba wo kwibuka nku nshuro ya 19 Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yatanze ku ruhare rw’imiryango itegamiye kuri Leta n’Amadini mu iterambere no gukemura ibibazo, Musenyeri Birindabagabo yavuze ko haba ari amadini cyangwa imiryango itegamiye kuri Leta, byose hari ibikora neza ndetse n’ibikora nabi.

Aganira n’Abanyeshuri ba Kaminuza y’Umutara Polytechnic ndetse n’ab’Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Nyagatare, hamwe n’imbaga y’abaturage bari bateraniye mu busitani bwa Kaminuza y’umutara Polytechnic, Musenyeri Birindabagabo yatanze urugero rw’imiryango mpuzamahanga yirukankiye mu Rwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi, ariko byinshi mubyo yari ije gukora bikaba bitarakozwe.

Yagize ati “Ikibabaje ni uko ibyo bazaga bitwaje ko baje gufasha ababaye ataribyo bakoraga. Ibi byatumye njya gusura umwe muri iyi miryango mpuzamahanga muri Australiya kugirango ndebe neza ko amafaranga basabye Leta yabo ahwanye n’ibyo bakoraga mu Rwanda, ariko naje gusanga 1% gusa by’ayo mafaranga ariyo yajyaga mu bikorwa byo gufasha Abanyarwanda, ayandi yose akigra mu mifuko yabo.”

Nkuko Musenyeri Birindabagabo yakomeje abitangaza, ngo iyi miryango mpuzamahanga yatangiye kwiyirukana mu Rwanda imaze kubona ko Leta y’u Rwanda itashakaga imikorere yayo mibi.

Ati “Nyuma yuko Leta itahuriye ko imwe muri iyi miryango yakoraga ibikorwa bidahwitse, igera ku 120 yahise isezerwa. Iki ni kimwe mu bimenyetso byuko baba biyita abaterankunga kandi bari munyungu zabo.”

Theogene Karinamaryo yatanze ikiganiro kumibereho myiza.
Theogene Karinamaryo yatanze ikiganiro kumibereho myiza.

Aha Musenyeri wa Diocese ya Gahini yatanze ingero z’imiryango nka Medecins Sans Frontieres na Lutheran World Federation (LWF).
Undi mutumirwa watanze ikiganiro ni Karinamaryo Theogene, umukomiseri waturutse mubiro bikuru by’umuryango FPR-Inkotanyi, watanze ikiganiro ku imibereho myiza.

Karinamaryo yihanganishije abacitse ku icumu rya Jenocide abakangurira guharanira kwigira banakora cyane kugirango bazagire ejo hazaza heza, anababwira ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo iteze imbere imiberehoho yabo ndetse n’iy’Abanyarwanda muri Rusange.

Aha yashimangiye zimwe mu ngamba Leta yatangije nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi nko gushyiraho komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge kugirango yongere ihuze Abanyarwanda bari baratandukanyijwe n’amateka mabi yatewe n’abakoroni.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka