Kamonyi: MAGERWA yasuye abapfakazi ba jenoside bo mu kagari ka Gihara
Ikigo cy’ububiko bw’ibicuruzwa biva mu mahanga (MAGERWA), cyasuye abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batuye mu mudugudu wa Bimba ho mu Kagari ka Gihara, Umurenge wa Runda, babashyikiriza n’inkunga y’ibiribwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 12/04/2013.
Abakozi ba Magerwa n’abayobozi ba yo baje gufata mu mugongo, abapfakazi ba jenoside, muri iki gihe cyo kwibuka.
Lambert Nyoni, umuyobozi wungirije wa MAGERWA akaba atangaza ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango yabuze ababo muri Jenoside.
Yavuze ko bazakomeza no kubafasha mu bikorwa byinshi by’iterambere kugira ngo babashe kwifasha, ariko bakazabanza kuganira n’ubuyobozi ndetse na FARG kugira ngo barebe igikorwa kibabereye.
Yakomeje asaba Abanyarwanda gukomeza bibuka ariko banazirikana n’umuco wo kwigira kugira ngo babashe kwikura mu bukene.
Aba bakozi ba MAGERWA baje bitwaje ibyo kurya: imifuka 11 y’ibishyimbo, iy’umuceri, iya Kawunga, amavuta yo guteka, umunyu, amasabuni na Peteroli, byo gufasha iyo miryango kwirwanaho muri iyi minsi yo kwibuka.
Kanzayire Pelagie, umwe mu batuye uwo mudugudu, atangaza ko kuva bagera mu mudugudu Ikigo cya MAGERWA ari cyo cyabasuye kikabaha n’inkunga. Iyi akaba ari inshuro ya kabiri babasura kandi bakabaha n’inkunga.
Kanzayire akomeza avuga ko mu bihe byo kwibuka abarokotse Jenoside baba bacitse intege, ku buryo batabasha gukora, inkunga nk’iyi ikaba ibafasha gusunika ubuzima.
Uyu mubyeyi arasaba ko abaterankunga bajya bafasha abacitse ku icumu gukora imishinga y’iterambere ifataka , kuko nko mu mudugudu wa bo nta cyo bafite bakora gifataka, dore ko n’abafite imirima iri kure.
Umudugudu w’abapfakazi ba jenoside wa Bimba wubatswe mu mwaka wa 2008 na FARG, utuwemo n’imiryango 11, igizwe n’abantu 37. Nk’uko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Marie Alice, abivuga, ngo ubuyobozi bugiye gufasha urubyiruko ruwutuye gukora umushinga ubateza imbere.
Nyuma yo gusura uyu mudugudu abakozi n’unuyobozi bwa MAGERWA bakomereje ku mugoroba w’Ikiriyo, waranzwe n’ibiganiro bitandukanye, byitabiriwe n’Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n"umuyobozi w’akarere ka Kickiro, Jules Ndamajye baje kwifatanya nabo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|